Brazil:Ishyamba Amazone ryatangaga 20% by’umwuka ku isi riri gukongoka

Muri Brazil ikibazo cy’umuriro wibasira uduce tw’igihugu ibikorwa by’abantu n’abantu  bigashya kimaze gufata indi ntera, ishyamba rya Amazone ryagaburiraga isi umwuka duhumeka riri gukongoka biravugwa ko uyu mwaka inkongi nk’izi ziyongereyeho 84% ukurikije umwaka wa 2018.

Igihugu cya Brazil giherereye ku mugabane wa Amerika yepfo kikaba ari igihugu kinini kandi gifite umwihariko w’ishyamba & umugezi binini ku isi Amazone. Ubu iri shyamba ryamaze gufatwa n’inkongi y’umuriro ukomeye cyane, ibihangayikishije abatuye isi muri rusange.

Gusa nubwo ishyamba Amazone ryafashwe n’umuriro, ntabwo ari ubwa mbere muri iki gihugu hagaragara inkongi za hato na hato zikunze kwangiza imitungo myinshi y’igihugu ndetse utibagiwe n’impfu z’abahasiga ubuzima.

Amakuru arambuye ku bitera iyi nkongi byari biteganyijwe ko azamurikwa mu nama ikomeye yahuzaga amayobozi bo mu nzego nkuru z’igihugu cya Brazil ndetse n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze bo muri Leta ya Para ituranye bya hafi na Parike y’Amazone. Nkuko Open Democracy babivuga mu nama yabaye mu kwezi kwa Gashyantare, abaminisitiri bose bo muri Brazil bari bagiye umugambi wo guhuza umugambi kuri gahunda ya Guverinoma ya Bwana Bolsonaro.

Ibyari bikubiye muri iyi gahunda”Imishinga y’iterambere igomba gushyirwa mu bikorwa mu cyanya cy’Amazone ibi bikazakorwa kugira ngo  hatangwe umwanya uhagije ku bindi bice bigize Parike. Ibi kandi bigamije iyubahirizwa ry’ibyasabwe n’inama mpuzamahanga ya Triple A, ihururiza Brazil kurinda ibikorwa bya ba mukerarugendo hatangijwe ubuzima bw’Abaturage

Iyi gahunda ikomeza igira iti”Kugira ibi byose bigerweho, ni ngombwa ko hubakwa urugomero rwo ku mugezi wa Trombetas, hakubakwa ikiraro cya Obidos kinyura hejuru y’umugezi wa Amazone ndetse hakanashyirwa mu bikorwa iyubakw ry’ ikibuga gito cy’indege kiswe Br-163 ku mupaka.”

Iyi mishanga ya Triple A igamije kurinda no kurengera impande zombi hagati y’abaturage ndetse n’ibidukikije ikaba iyoborwa n’umuryango wa Gaia Amazona ufatanyije n’indi miryango mpuzamahanga idaharanira inyungu wongereyeho na Guverinoma zose zo ku isi.

Perezida w’agateganyo Bolsonara wa Brazil ni we uza ari uwa mbere ku rutonde mu bangiza nkana ibidukikije muri Brazil ariko ntahwema kuvuga ko imiryango itegamiye kuri Leta ndetse n’abaturage baturaniye Amazone ko ari bo bangiza ibidukikije muri iki gihugu ngo bakabikora mu gihe bacukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe. Gusa Perezidansi ikimara gutangaza ibi, ku mbuga nkoranyambaga hahise hacicikana ibitekerezo byamaganira kure ibyatangajwe na Perezida Bolsonara.

Mu mashusho ya mbere yashyizwe n’umugore umwe ku rubuga rwa internet muri Nyakanga uyu mwaka, yagaragazaga uburyo leta ari yo yatangiye ku mwanya wa mbere mu kwangiza ibidukikije. Aya mashusho yarebwe inshuro zirenga milliyoni 5.

Ubu, guverinoma ya Brazil iri kotswa igitutu n’amahanga yose ayihanze amaso.  Kuri uyu wakane Ricardo Salles Minisitiri w’ibidukikije muri Brazil yahawe urwamenyo n’abari bitabiriye inama ubwo yari ahagurutse agiye kugeza ku baturange ijambo yabageneye mu kiswe Latin American and Caribbean Climate Week.

Aha yahawe induru abuzwa kuvuga n’abari bahari bamuvugiriza induru ibikunze kwitwa’BOO!!’. Iyi nama yigaga ku by’imihindagurika ry’ibihe n’ikirere (bihangayikishije isi ya none muri rusange) yaberaga mu mujyi wa Salvador. Gusa nkuko Bwana Salles yahagurukaga, ni nako induru nyinshi imuvugirizwa yazamukaga.

Richard George umuyobozi ushinzwe amashyama yabwiye The Independent dukesha iyi nkuru ati”Ibice byose by’Amazone byarangijwe n’abacukuzi ndetse n’abahinzi borozi ndetse na Bolsonaro Perezida w’agateganyo wa Brazil ari inyuma y’ibi byose biri kuba.” Igice kinini kiri gushya muri iri shyamba kuburyo hagifatwa n’inkongi bamwe mu bahinga muri iri shyama babyize ‘Umunsi w’umuriro tariki 10 Kanama’ bishobora no kuba ikimenyetso ko aribo bitwikiye iri shyamba. 

George yakomeje agira ati”Ibyo yakoze(Perezida w’agateganyo Bolsonaro)  n’amagambo ye byahaye umurego n’imbaraga abahinzi borozi ndetse n’abacukuzi batemewe n’amategeko mu gukomeza kwangiza Amazone”

Twabibutsa ko kuri uyu Wagatanu Perezida Emmanuel Macron w’Ubufaransa yamaze gutangaza ko ikibazo cy’ikongoka ry’Amazone ari ikibazo kireba isi yose “International crisis” ahita ahamagarira abayobozi ku isi kwiga kuri iki kibazo byihutirwa mu nama y’ibihugu 7 bikize kurusha ibindi mwisi G7 iteganyijwe kubera mu Bufaransa muri iyi wikendi.

Perezida Macron Yagize ati”Ishyamba ry’imvura ry’Amazone – ibihaha bisohora 20% by’umwuka wa Oxygene uhumekwa kwisi, ubu ririrmo gukongoka, — Ni ikibazo cy’igihombo mpuzamahanga”

 

Theogene Uwiragiye Nsanze.

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *