Botswana:Perezida Mkgweetsi Masisi yarokotse urupfu

Nyuma yuko mu  ntangiriro z’ukwezi Nyakanga 2019,inzego zishinzwe ubutasi muri Botswana zisabye abashinzwe umutekano kongerera uburinzi Perezida Mkgweetsi Masisi kuko gikangwa ibitero,yarokotse impanuka ya kajugujugu.

Image result for Mokgweetsi MasisiNi nyuma y’uko hari hashize iminsi bibaye ngombwa ko indege ya Masisi igaruka igitaraganya mu gihugu ubwo yari yitabiriye inama ya 12 ihuza Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Afurika yaberaga muri Mozambique.

Icyo gihe ngo indege yari imutwaye yagarutse itagezeyo kuko hari amakuru bahawe y’uko yari igiye kugabwaho igitero.

Igisirikare cya Botswana n’ibiro bya Perezida byatangaje ko kajugujugu yari itwaye Perezida byabaye ngombwa ko ihagarara igitaraganya ku kibuga cy’indege cya Francistown kuko yari yafashwe n’inkongi y’umuriro ku bw’amahirwe bihutira kuyizimya.

Hagenimana Thierry

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *