Bosco Ntaganda yahamijwe ibyaha 18 byibasiye inyoko muntu

Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwahamije Bosco Ntaganda ibyaha 18 byibasiye inyoko muntu yakoze ubwo yari umuyobozi mu nyeshyamba muri Kongo hagati ya 2002 na 2003.

Image result for Bosco NtagandaUrukiko rwamuhamije ibyaha birimo ; gufata abagore n’abakobwa ku ngufu, gufata bamwe akabahindura abacakara bo gukoresha imibonano mpuzabitsina, ibyaha byibasiye abasiviri, gushyira abana mu nyeshyamba n’ibindi.

Umuyobozi w’Urukiko yavuze ko rugiye kwiherera rugatangaza umwanzuro wa nyuma n’ibihano kuri Bosco Ntaganda.

Yavuze kandi ko Bosco Ntaganda n’abamwunganira bagifite iminsi 30 yo kujuririra umwanzuro w’urukiko umuhamya ibyaha.

Uru rubanza rwe rwatangiye mu kwa cyenda 2015 rupfundikirwa mu kwa munani umwaka ushize 2018.

Image result for Bosco Ntaganda

Mu 2013, Ntaganda yari mu mutwe wa M23 waje gucikamo ibice, igice cye cyokejwe igitutu mu mirwano mu burasirazuba bwa Kongo ahungira mu Rwanda yishyikiriza ambasade y’Amerika i Kigali ari nayo yamwoherereje uru rukiko.

Ntaganda w’imyaka 46, urukiko rwavuze ko yavukiye mu majyaruguru y’u Rwanda, ku myaka 17 akajya mu mutwe wa APR warwanyaga ubutegetsi bw’u Rwanda. Yaje kubona ubwenegihugu bwa Kongo.

Nyuma ajya mu mutwe wa FPLC (Forces Patriotiques pour la Libération du Congo) wa Thomas Lubanga ari nawo ashinjwa gukoreramo ibyo byaha ubwo yari umwe mu barwanyi bawuyobora.

Thomas Lubanga, mu 2012 uru rukiko rwamukatiye gufungwa imyaka 14 kubera ibyaha birimo ibisa n’ibyo Ntaganda ashinjwa.

Hagenimana Thierry-Celebzmagazine.com

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *