Bombori bombori muri Wasafi,Diamond yabujije abahanzi bahakorera kumurika Album

Mu gihe Diamond Platinumz ,afite imyiteguro yo kumurika umuzingo w’indirimbo ze,abandi bahanzi bakorera ibihangano byabo mu nzu ye itunganya umuziki Wasafi Record barinubira icyemezo yafashe cyo kubahagarikira kumurika Albums zabo.

Aganira n’igitangazamakuru Daladala Beat, Magic Fm, umwe mu bahanzi bakorera umuziki wabo muri Wasafi record  akaba n’inshuti ya hafi ya Diamond ,Rich Mavoko yahishuyeko mu gihe Diamond atarashyira hanze album ye yise“Boy from Tandale“nta wundi muhanzi ukorera muri Wasafi wemere wegusohora album ye kumugaragaro.

Rich Mavoko akomeza avugako we n’abandi bahanzi bakorera umuziki wabo muri Wasafi , bahangayikishijwe no kubuzwa uburenganzira na Boss wabo Diamond, bwogusohora indirimbo zabo uko babyifuza.

Mavoko n’inshuti ikomeye ya Diamond

Yagize ati “Mu by’ukuri Diamond agirango adutere ubwoba ,abahanzi twese tumutinye, niba bigeze aho afata icyemezo azi neza ko kitubangamira twese abakorera muri Wasafi, ntakindi agamije uretse kudutera ubwoba no kutubuza uburenganzira bwacu, ibi kandi bihabanye n’amasezerano twagiranye nawe tujya kwinjira muri Wasafi”

Mavoko asoza icyo kiganiro yagiranye n’umunyamakuru waDaladala Beat Magic fm, yavuzeko yifuzako yakwemererwa nawe agashyira hanze album ye ndetse n’abahanzi bose bakemererwa.

Biteganijweko Diamond azashyira ahagaragara Album ye yise Boy From Tandale mu kwezi gutaha ,Ukuboza. Aho iyo album izaba iriho indirimbo ze  yakoranye n’ibyamamare nka Rick Ross na Davido.

IldephonseDusabimana-celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *