Bombori bombori hagati ya Social Mula n’abanyamakuru ba Isango star, Muremba ku isonga

Nyuma yuko Nyina  wa Social asabye abagira neza kuzamugurira Television abanyamakuru ba Isango star barimo Muremba, M Irene, Assoumpta na Jules  bari bari gukora  icyo kiganiro bagatangiza igikorwa cyo  gukusanya amafaranga yo kuzayimugurira,Social Mula yagaragaje uburakari byamuteye ndetse yamagana Muremba yivuye inyuma.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere Celebzmagazine.com twavuganye na Social Mula  tumubaza uruhande  rwe n’uburyo yabyakiriye  arakaye cyane yadusubije muri aya magambo “ uruhande rwanjye?…. ubwo se uruhande  rwanjye rwaba iki ko abanyamakuru bavuga ibyo bashaka kugira ngo  ahari bavugwe cyane cyane nk’abanyamakuru baba barazimye nka Muremba  wabivuze, njyewe ntacyo nabivugaho kuko si ubwambere ashatse kuvuga amagambo kuri njye  wenda ashobora kunca  intege cyangwa  akambabaza ariko ntago nshobora kubitindaho cyangwa ngo mbihe umwanya na gato kuko  arabivuga uyu munsi ejo bikarangira nkakomeza nkakora akazi nshinzwe ntitaye ku magambo bafite, bamvuga neza bamvuga nabi  barikumvuga kuko mfite icyo nkora  kandi baha agaciro “

 Related image

Social Mula

Social twakomeje tumubaza uko yabyakiriye kuba bari gukusanya inkunga  yo  kugurira  Mama we television  nawe yadusubije utya “ njyewe kuri njye mbifata nko kunyendereza ngo bumve ikimvamo  cyangwa bagaragaze ko ntitaye ku muryango wanjye  kugirango ngaragare nabi ariko mu byukuri  uwakurikiranye interview mama yatanze  ntago umuryango wanjye tumeranye  nabi nagatoya  ibyo ngibyo nta mwanya nabiha  ntanubwo nshaka kubivugaho  byinshi”   nguko uko Social Mula yakiriye ibyamuvuzweho

Image result for Umunyamakuru wa Isango star Isaac Muremba

Isaac Muremba

Iyi niyindi nzigo  ikurikiye izindi zagiye zibaho hagati y’abahanzi n’abanyamakuru, gusa  izabayeho zose  ntago zagiye zigwa neza abahanzi  mu muziki wabo ingero zirahari.  Social  Mula umuntu yakwibaza ikiri buze gukurikira nyuma yo kugaragaza  uburyo atishimiye ibyamuvuzwe  akoresheje imvugo ikomeye ndetse akanagaragaza  iyi ari inzigo imaze igihe.

REMERA  Gaetan-Celebzmagazine.com




One thought on “Bombori bombori hagati ya Social Mula n’abanyamakuru ba Isango star, Muremba ku isonga

  1. John

    Abanyamakuru nabo bararengana!Keretse niba avuga ko uwabajijwe atari mama we!
    Bazamuhe ikiganiro acyumve yitonze ariko kandi impamvu ni nyinshi zatuma umuntu atahita agurira ababyeyi be bagituye hirya no hino mu byaro atiriwe ashoza urubanza atazapfa gutsinda!
    Uwo musore aracyari muto akwiye kwicara akikorera akazi akareka kwita kubivugwa cyane ko abantu bashobora kumugira icyamamare mbere y’igihe!Uretse na tv uzanabatuza aho wifuza ariko wemeye critiques!

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *