Bobi Wine warekuwe atanze akayabo ka Miliyoni 10 yatangaje amagambo Abacamanza bagwa mu kantu

Bobi Wine uhagarariye agace ka Kyadondo mu nteko Ishinga amategeko ya Uganda, yarekuwe ku wa 02 Gicurasi 2019 yemerewe kuburana ari hanze ya Gereza agatanga na Miliyoni 10 z’Amashilingi ku byaha aregwa.

Bobi Wine yasomewe ibyaha bitatu ashinjwa abwirwa n’umucamanza Esther ko byose ari ingenzi agomba kubikurikiranwaho mbere y’uko asaba ubujijire.

Yarekuwe yemererwa kuburana yidegembya. Umwanzuro ukimara gutangazwa mu rukiko abashyigikiye Bobi Wine bateye akaruru k’ibyishimo nk’uko bitangazwa na The New Vision. Yavugiye mu rukiko ko niba guharanira ukwishyira ukuzina byatuma akomeza gufungwa yiteguye kuguma muri gereza agashima Imana byimazeyo, ikirenze kuri ibyo ngo afite byinshi byo gukora no kwitaho.

Uyu muhanzi yari afungiye muri Gereza ya Luzira ubundi ifungirwamo ba ruharwa. Yaburanye hifashishijwe ‘video conference’ ari muri Gereza yafungiwemo kuva ku wa mbere w’iki cyumweru.

Urukiko rwafashe umwanzuro w’uko ava muri Gereza ya Luzinda agasubira mu buzima busanzwe, yihanangirizwa kongera gukora igikorwa atabimenyesheje ubuyobozi. Yasabwe gutanga miliyoni imwe y’amashilingi mbere y’uko asohoka muri gereza, agatanga na miliyoni icumi y’amashilingi ku byaha ashinjwa.

BobI Wine Ubwo yitabaga urukiko ku wa mbere tariki ya 29 Mata 2019 , yatangaje abantu nyuma yuko ahawe umwanya wo kugira icyo avuga akavuga ko atari we uri mu rubanza ko ahubwo ari urukiko ubwarwo ruri mu rubanza.

Uyu mudepute wa Kyadondo y’Uburasirazuba, nibwo yari  agejejwe imbere y’urukiko rwa ‘Buganda Road’ ruherereye mu murwa mukuru wa Uganda, Kampala, ashinjwa kudakurikiza ‘Status’ imugenga, icyaha bivugwa ko yakoze mu kwezi kwa 7 k’umwaka washize wa 2018.

Mu mwanya wose Bobi Wine yahawe icyo gihe  ngo agire icyo yabwira urukiko mbere yo gukomeza afunzwe, Bobi Wine nibwo yumije abantu agira ati “Murakoze kuri aka kanya mumpaye, mfite icyizere ko atari njye uri mu rubanza, ni urukiko ubwarwo ruri mu rubanza, nta cyaha na kimwe nakoze, ndi hano gusa kuko ntemeranywa na Politique iyoboye igihugu, by’umwihariko Perezida Museveni.”

Bobi wine yongeyeho ko roho ye yizeye ko atari mu rukiko kubwo kwiba ibya rubanda cyangwa kwica umuntu, ahubwo yishimiye kuba ari mu rukiko kubwo kurwanirira rubanda, Perezida w’urukiko na buri munyagihugu wese.

David Maira/celebzmagazine

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *