Bobi Wine afungiye mu rugo rwe,i Magere

Nyuma y’iminsi mike Bobi Wine afunzwe  nyuma akaza kurekurwa , kuri ubu yatangaje ko bamufungiye mu rugo rwe ruri i Magere atemerewe gusohoka.

Image result for bobi wineBobi Wine yafashwe bigoranye, yabanje kwifungirana mu modoka yanga gusohoka kugeza ubwo Polisi yasatuye inzugi imukuramo imujyana iwe. Kuva uwo munsi ntaremererwa gusohoka.

Uyu muhanzi akaba n’umunyapolitike abinyujije kurubuga rwe rwa Facebook avuga ko yamenyeshejwe ko afungiwe mu rugo.

Yagize ati “Polisi n’abasirikare bakikije urugo rwanjye kuva ejo[ku wa Mbere] nyuma y’uko bantaye muri yombi bampohotera. Urugo rwanjye ubu rwagoswe. Irembo ryagoswe ndetse inzira zose zerekeza iwanjye zirimo bariyeri.”

“Uyu munsi[ku wa Kabiri] nagerageje gusohoka iwanjye maze polisi imbwira ko mfungiwe mu rugo. Nari ngiye ku cyicaro gikuru cya Polisi i Naguru gusaba ko twemererwa gukora imyigaragambyo y’amahoro twamagana imyitwarire mibi ya Polisi, akarengane no gukoresha nabi ububasha.”

Nyuma Bobi Wine ngo yahise asaba avoka we kumuhagararira akajya Naguru, na we ahageze ngo bamusubijeyo ikubagahu ashatse kubaza byinshi bamusaba ko yasubira inyuma agataha bitaba ibyo agafungwa.

Intandaro ya byose ni ibitaramo yeteguye kuri Pasika ahantu hatandukanye ariko Polisi yamuhaye urupapuro rumubuza kuririmba. Mu kubihimuraho yahise atumiza ikiganiro n’abanyamakuru mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Mata 2019.

Hagenimana Thierry-Celebzmagazine.com

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *