Bob wine yagejeje ikirego mu nkiko aregamo leta ya Uganda

Umuhanzi w’ icyamamare muri Uganda uzwi nka Bob Wine akaba yaranatorewe no  ubudepite,yagejeje ikirego mu nkiko nyuma yo gutegura igitaramo cyigahagarikwa.

Image result for Bobi Wine concert blocked

Robert Kyagulanyi Ssentamu ukoresha izina rya Bob Wine agihabwa umwanya w’Ubudepite ntabwo yameranye neza n’umukuru w’igihugu Museveni, yakunze kujya ashyira mu majwi Perezida  bigakurura  ubushyamirane muri Guverinoma.

Dail monitor dukesha iyi nkuru, ivuga ko Bob Wine hamwe na bagenzi be bari gutegura iki gitaramo nyuma yo kwangirwa kugikora  byamubabaje cyane nibwo kwandikira  Polisi  ya Kampala ayisaba uburenganzira bwe bwo kureka agakomeza umuziki kuko ari yo mpano nyamukuru yamugejeje ku mwanya ariho.

Related image

Frank Mwesigwa yatangarije  Bob wine na bagenzi mu magambo ye ati”ntibishoboka kwemererwa gukora iki gitaramo mu gihe iperereza ku ruhare wagize mu mvururu ziherutse kubera mu nteko ishinga amategeko ya Uganda zitararangira ngo tumenye neza aho bihereye”.

Image result for Bobi Wine concert blocked

Depite Bob Wine uvuga ko kuba iki gitaramo cyara burijwemo byamuhombeje amafaranga menshi, yandikiye urukiko rukuru rwo muri Kampala asaba Polisi kudakomeza kwivanga mu mirimo ye y’ ubuhanzi. Ati” “Umuziki niwo umpa amafaranga agatunga umuryango none haba Polisi n’ubutegetsi bari kunyamagana  none rero nafashe umwanzuro wo kugana inkiko kubera ko Polisi yavogereye uburenganzira bwanjye nk’Umuhanzi”

David Mayira-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *