Bob wine akomeje gusaba Perezida Museveni kwerekana ibyangombwa by’ amashuri yize

Mu gihe abantu bahamya ko Perezida wa Uganda ,Yoweri Kaguta Museveni yasoje amashuri ye  muri Kaminuza ya Dar-es-Salaam Tanzania, icyiro cya kabiri mu ishami ry’ ubukungu na politike, Kyagulani Robert uzwi nka Bobi Wine we amusaba ko yerekana impamyabushobozi ze.

Bobi Wine ashimangira ko hashize amezi 2 komisiyo ishinzwe amatora yakiriye inemeza ibyangombwa bigaragaza amashuri ye ariko yanze kwerekana ibya Perezida Yoweri Kaguta Museveni.

Uyu muhanzi akaba n’ umunyapolitiki atangaza ko amaze gusobanukirwa impamvu iyi komisiyo idashaka gushyira ku mugaragaro impapuro za Museveni yitwaza ko ngo amaze kwitoreza kuba Perezida wa Uganda inshuro 6 zose.

Kyagulani agira ati” Nzi neza ko Museveni ashaka kwiba amatora ubundi akaguma ku butegetsi ariko ibyo binyuranyije n’ itegeko ry’ itora kuko umukandida wese agomba kwerekana impapuro z’ amashuri yize”.

Akomeza avuga ko iyi komisiyo y’ amatora itigenga ngo kuko iyo iza kuba yigenga nyabyo yakemura iki kibazo ikamurikira abanyayuganda impapuro zerekana amashuri ya Museveni.

Akomeza avuga ko iyi myitwarire yerekana neza ko Uganda ikiyobowe n’ imbaraga za gisirikare ndetse bikaba binasaba ko we n’ abagenzi be bashyira hamwe bakarwana urugamba rugamije kwibohora badatakaje umwanya, nk’ uko The INSIDER yabitangaje.

N’ ubwo Perezida Museveni atagize ikintu kinini atangaza kuri ubu busabe bwa Depite Kyagulani Robert abakurikiranira hafi politiki ya Uganda cyane cyane muri iki gihe amatora yegereje bemeza ko ku byangombwa by’ amashuri ya Museveni hari irindi zina ritegeze rimenyekana hakaba ari ryo riteza ikibazo.

Gaston Rwaka/Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *