Bamwe mu bana ba Bob Marley babaye ibyamamare 

Bob Marley, ni umuhanzi w’icyamamare wamenyekanye ku isi yose, bitewe n’ubutumwa bufasha abakurikirana ibihangano bye yatangaga mu njyana ya Reggae ikunzwe n’abatari bake mu bice bitandukanye by’isi.

Feeling stressed? Well, Ky-Mani Marley has a drink for you ...Ky-Mani Marley

Abana ba Bob Marley bazwi ni 11, harimo batanu yabyaranye n’umugore we Ritha, harimo babiri muri bo batari abe. Umukobwa we mukuru Imani Carole, wavutse ku ya 22 gicurasi 1963 ntiyigeze amwemera, akaba yaramubyaranye na Cheryl Muray. Nyuma yo gushakana na Ritha, Bob yakiriye umwana witwa Sharon amurerana n’abe.

Damian Marley - WikipediaDamian Marley

Bamwe mubana be b’abahanzi nka se harimo: Ky-Mani Marley, Damian Marley, Ziggy Marley, Julian Marley Rohan Marley we yabaye umukinnyi wabigize umwuga mu mupira w’amaguru muri Amerika.

Ziggy Marley Festival Tickets - FesticketZiggy Marley

Julian Marley, member of reggae's royal family, to perform in ...Julian Marley

Rohan Marley's all business, with a coffee line and more, after ...Rohan Marley

Abandi

1. Cedella Marley yavutse ku ya 23 Kanama 1967, ku mugore witwa Rita;

2. David Ziggy, yavutse ku ya 17 ukwakira 1968, ku mugore witwa Rita;

3. Stephen, yavutse ku ya 20 Mata 1972, ku mugore witwa Rita;

4. Robert Robbie yavutse ku ya 16 Gicurasi 1972, ku mugore witwa Pat Williams;

5. Rohan yavutse ku ya 19 Gicurasi 1972, ku mugore witwa Janet Hunt;

6. Karen, yavutse 1973, ku mugore witwa Janet Bowen;

7. Stephanie yavutse ku ya 17 kanama 1974 umukobwa Rita yabyaranye n’undi mugabo witwa Ital ariko bob aramwakira nk’umwana we;

8. Julian yavutse ku ya 4 kamena 1975, ku mugore witwa Lucy Pounder;

9. Ky-Mani 1976, amubyarana na Anita Belnavis;

10. Damian Junior Gong yavutse ku ya 21 Nyakanga 1978, ku mugore witwa Cindy Breakspeare.

Bob Marley yagiye afatwa n’abantu bo mu bihe bitandukanye nk’umuvugizi w’abatagira kivurira. Yashatse kugaragaza uburyo amateka y’abirabura yacuritswe.

Robert Nesta Marley, yavutse tariki ya 6 Gashyantare mu 1945, mu gihugu cya Jamaica. Uyu muhanzi akaba yaritabye Imana ku ya 11 Gicurasi 1981, mu mujyi wa Miami muri leta ya Florida muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.

Bob Marley akiri ku isi, yaranzwe no gukora indirimbo zakundwaga kandi zigikunzwe na benshi. Uyu mugabo ni umwe mu batumye umuziki wa Jamaica ndetse n’umuryango Rastafari umenyekana ku isi ndetse ubona abakunzi benshi.

Abdou Bronze

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *