Biyemeje kwikuraho ubusugi bakabugurisha ngo bakunde babone amafaranga y’ishuri

Abanyeshuri 2 b’abakobwa mu gihugu cy’Ubuholande batangaje ko biteguye kugurisha ubusugi bwabo ariko bakabona amafaranga azabafasha gukomeza kwiga muri Kaminuza.

Lola  ufite imyaka (18) na Monica  ufite imyaka (23)

Abakobwa bombi bafite amazina  Lola ufite imyaka (18) na Monica, 23 kuva bavuka ntibarigera bakora imibonano mpuzabitsina none barifuza gutakaza ubusugi bwabo kumafaranga 20,000 by’Amayero baharanira kubona amafaranga y’ishuri.

Aba bakobwa batangaje aya makuru bifashishije urubuga rwitwa Cinderella Escorts rukunze guhuza abakobwa bakiri amasugi ni uko bahashyira amafoto yabo n’igiciro cy’amafaranga bakeneye.

Monica ati“ Ndifuza kugurisha ubusugi bwanjye ku mugabo wese uzankunda akanyishyurira amafaranga y’ishuri n’azamfasha mu mibereho yo kwiga.Uwo mugabo kandi azafasha ababyeyi banjye kwishyura amadeni.”Ni bwo butumwa bwaherekeje amafoto ye  kuri  Cinderella Escorts.

Lola (18)

Lola we yifuza kubugurisha kuko abenshi mu banyeshuri bigana bajya bamwamagana ariko nanone ngo ntashaka kuzashyingirwa akiri isugi kuko abenshi mu bagore bashaka barabutakaje.

Ati”“Bagenzi banjye bajya banseka ko ntarakora imibonano ikindi sindumva aho umugabo yashyingiwe n’umugore ukiri isugi,niyo mpamvu nahisemo kugurisha ubusugi bwanjye nirinda kuzababara nyuma yo gushyingirwa.”Uyu mukobwa ngo yahisemo gushyira ku isoko ubusugi bwe nyuma yo kubona ko ntawe yakunda kugeza ubwo amuhaye ubukobwa bwe none yahisemo kubushyira ku isoko ngo abone amafaranga y’ishuri.

Monica (23)

Iyi nkuru yateje impaka mu gihugu cy’Ubuholande dore ko n’impuguke mu mitekerereze y’abantu bemeza ko aba bakobwa batari amasugi ahubwo bagamije kumenyekana n’ubwo umuyobozi wa Cinderella Escorts we yemeza ko yabapimishije kandi akaba afite ibimenyetso.

Aba bakobwa bishyize ku isoko nyuma y’uko umwaka ushize nanone umukobwa ukomoka mu Bwongereza yari yagurishije ubusugi bwe kumadorali $100,000.

Akazuba Cynthia-Celebzmagazine-com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *