Bitunguranye Mc Tino na Kate Gustave  bashobora gucana umubano

Ikiganiro Mc Tino akaba n’umunyamakuru wa Royal Fm yagiranye na Ukwezi.com,ubwo yabazwaga uko azafatanya umwuga w’ubushyushyarugamba muri PGGSS n’ubuhanzi,yasubije ko yabihariye  Kate Gustave ngo nawe akunde atore umubiri abamukurikiranye bakekeranya ko bishobora guca umubano.

Image result for MCTINO

Mc Tino

Ni ikiganiro cyibanze ku ngingo nyinshi ariko Celebzmagazine.com tuba twagarutse cyane ku byo abenshi batanzeho ibitekerezo. Mc Tino wahakanye kuzongera gukorana na Bralirwa mu gushyushyurugamba mu irushnwa rya PGGSS,yagize ati“Njye nahakanye kuzongera kuba MC muri PGGSS kuko nabihariye  Kate Gustave ndebe ko nawe yabyibuha.”Tino asa n’ushyenga ati“Noneho aranyica,ningombwa ko abantu basangira imirimo uyu munsi ukaba ukora ibi ejo ugahindura “

Image result for Umunyamakuru kate Gustave

Kate Gustave

Mu gihe gito uyu muhanzi atangaje aya makuru abakurikiye ikiganiro bahamirije Celebzmagazine.com ko bishobora kuzana agatotsi hagati y’aba banyamakuru banasanzwe bakorana. Ku ruhande rwa  Kate Gustave ntacyo arabitangazaho. Mu bindi bibazo yasubije harimo kuba TBB itsinda yabarizwagamo ritatandukanye ahubwo ngo ni gahunda bihaye anemeza ko afite umukunzi ndetse bidatinze yitegura gushyingirwa.

Abdou Bronze-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *