Biravugwa ko umuhanzikazi Allioni yishyingiye ku Umwarabu 

Nyuma y’amafoto n’amakuru bimaze igihe bicaracara kumbuga nkoranyambaga mu Rwanda byemeza ko umuhanzikazi Allioni Buzindu yaba ari kubarizwa i Dubai mu biruhuruko,amakuru yizewe agera kuri Celebzmagazine.com ariko agikorerwa ubugenzuzi avuga ko uyu munyaburanga yishyingiye ku mugabo w’Umwarabu i Dubai gusa ibijyanye no gukomeza umwuga w’umuziki byo ntacyo abivugaho.

Allioni yibereye Dubai mu byishimo n’umukunzi we

Ayo amwe mu mafoto ya Allioni aheruka gushyira ahagaragara ari i Dubai

Ni nyuma yo kwitabira irushanwa rya PGGSS akerekeza i Dubai  muburyo bwo gusura umuknzi we bamaranye igihe kitari gito bakundana no kuruhuka. Uyu munyarwandakazi akaba yaramaze iminsi itari mike atagarukwaho n’itangazamakuru ndetse ntanigihangano gishya yarafite hanze ubu,benshi bakibaza impamvu yabyo ariko inkuru dukesha umwe mu nshuti ze zahafi utifuje ko dutangaza izina  yahamirije  Celebzmagazine.com ko  ari ukuri Allioni yishyingiye kumunyamafaranga w’Umwarabu utuye i Dubai ariko akaba yaramusabye kubigira ibanga kandi kugaruka i Kigali ngo sivuba.

Ati”Bamwe mu banyamakuru baba bavuga ibyo batazi pe,njye narumiwe.Allioni yarishyingiye njye ndabizi kandi dukunze kuganira kuri Whatsaap arabimbwira.”

Celebzmagazine.com twagerageje kuvugisha Allion ngo anyomoze aya makuru ntibyadukundira kuko numero isanzwe akoresha idacamo. Aya makuru kandi agiye ahagaragara nyuma y’amakuru dukesha Touchrwanda yavugaga ko uyu mukobwa i Dubai ari kugirana ibihe byiza  n’umukunzi we bamaranye igihe wibera iyo i Dubai.

Ese Allioni yaba yarahisemo kwishyingira ku bw’amagambo yarasigaye amuvugwaho hibazwa impamvu adashyingirwa kandi ari umukobwa w’igikundiro wujuje ibisabwa ngo asezerere ubuseribateri ku bw’ubwiza burangaza abatabarika.Iyi nkuru ntiyemeza Allioni ko koko Allioni yishyingiye ahubwo haracyakorwa iperereza no kwegeranya amakuru mpamo tuzakomeza kubagezaho ubutaha.

Allioni yibereye Dubai mu byishimo n’umukunzi we
Iyi ni iyindi nshuro  Allioni yerekeza i Dubai. 

Abdou Bronze-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *