Biravugwa ko Senderi yishyingiye umugore ndetse babana mu nzu imwe mu buryo bw’ibanga

Impera z’umwaka wa 2017 abenshi mu bakunzi b’umuziki bashyize umuhanzi Senderi mu majwi bamushinja kudakorana umurava  nk’ubusanzwe ndetse bamwe mu bahanzi bakundaga gushyikirana bakavuga ko atakigaragara batazi ibyo ahugiyemo,amakuru agera kuri Celebzmagazine.com avuga ko yaba yibanira mu nzu imwe n’umukobwa wamwigaruriye umutima ariko akabigira ibanga akaba ari nayo mpamvu atagikunze kugaragara akenshi yanga kumusiga.

Image result for senderi international hit

Senderi bivugwa ko yacyuye umugore mu buryo bw’ibanga.

Amakuru dukesha bamwe mu baturanyi ba Senderi aho atuye,yemeza ko batagikunze kumubona asohoka cyangwa ngo bashyikirane nk’ubusanzwe mu gihe iyo yasohokaga babibwirwaga n’uko abasuhuje bikaba bityo no mu gihe yinjira. Aba baturanyi be batifuje ko batangazwa amazina ngo uhereye Mugushyingo 2017  Senderi ashobora no kumara icyumweru adasohoka mu rugo bagakekeranya ko yaba yaracyuye umugore mu buryo bw’ibanga dore ko ngo akenshi bumva ijwi ry’umuntu mushya w’igitsina gore utahasanzwe bakina mbese banasangira ubuzima nk’abakundana.

Nubwo hari amakuru avuga ko yaba yibanira n’umugore mu nzu imwe,we ntanarimwe arabyemeza dore ko ugize icyo abimubazaho avuga ko ari mu bukene butamwemerera kuzana umugore nk’uko yabihamirije Ukwezi.Ati”“Ibyo ni iby’ abantu baba bamaze guhaga bakavuga bakanandika.Njyewe ndongora se hari umugore ngira? Abo ngabo ni ababona mpagararanye n’abakobwa b’abafana banjye cyangwa ndi ahantu mu miryango ngo dore abagore ba Senderi.Ibyo ndabimenyereye nta n’icyo binambwiye n’injya kurongora uzabimenya kuko hari ibimenyetso 10 bizakwereka ko ngiye kurongora.”

Iyi nkuru tuyikurikiranye nyuma y’uko bimwe mu bitangazamakuru byanditse ko yaba agiye kurongora nyuma y’uko umuraperi Ama G the Black uherutse kurushinga na Uwase Liliane, amusabye ko nawe yagira icyo yibwira ngo kuko arambiranye.

Uyu niwe mukobwa byahwihwiswaga ko ari mu rukundo na Senderi, n’ubwo we yabihakanye yivuye inyuma

Iby’uko Senderi yaba agiye kuva mu buseribateri nawe akarongora byatangiye guhwihwiswa nanone nyuma y’uko hagaragaye amafoto ari kumwe n’inkumi basa n’abari mu buryohe bw’urukundo aho n’imyambarire yabo yagaragazaga ko ari nk’abantu bakundana.

 

 

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *