Biravugwa: Bruce Melody na Amag The Black baba babanye kumagenge umwe areba undi igitsure

Mu gihe  abahanzi Amag The Black na Bruce Melody bakunze kugaragara basabana mu ruhame,amakuru yizewe yemeza ko aba bombi batagica uwaka ndetse indirimbo “Ikinya” yagarutse kumubano bafitanye muri iki gihe.

Image result for Amag The Black na Bruce Melody

Ukurikiranye indirimbo Ikinya ya Bruce Melody ubutumwa bwumvikanamo  abenshi bemeza ko hari uwo yiniguragaho amubwira ko basangira amwigana imibereho ariko badahuje ubushobozi.

Iyi ndirimbo yagiye ahagaragara mu gihe gito Bruce Melody na Amag The Black batakigaragara mu ruhame basabana nk’ubusanzwe.

Abatangabuhamya kandi bahamirije Celebzmagazine.com ko aba bombi ahanini iyo baganira mu tubari baba bashinjanya ubugugu no kutarekura amafaranga bikaba byakururura umwuka mubi.

Ku ruhande rwa Amag The Black aba batangabuhamya bahishwe amazina ku bw’umutekano wabo bemeje ko nawe ari umwe mu bahanzi bubatse bigaragara ko bafite iterambere, ariko nanone bakamugaya gusesagura no kudafata umwanzuro wa kigabo dore ko ngo ubu abana n’umugore mushya nyuma yo kwirukana uwo bashakanye banabyaranye imfura.

Gusa abenshi bagashima Bruce Melody kudasesagura no kwirwanaho ugereranyije n’abandi bahanzi bagendana.Bruce Melody ni umugabo wubatse ufite umugore n’umwana mbese ngo iwe ntiwahatandukanya no kwa Boss.

N’ubwo aba bahanzi bombi batagicana uwaka,abasanzwe bazi amakuru yabo bemeza ko ubucuti n’imikoranire hagati yabo ari ibya kera dore ko ngo Bruce Melody yigeze kuba umukozi muri studio ya Amag The Black.

Hagenimana Thierry-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *