Biratangaje ! Umubyeyi yibarutse abana 6 icyarimwe biba nk’amateka

Ni kenshi hano ku Isi usanga habaho ibintu  bisa n’ibitangaza , icyaje gitangaza benshi n’uburyo Umugore wo muri Polonye wari usanzwe ari umubyeyi w’umwana umwe, yabyaye abana batandatu icyarimwe abakobwa 4 n’abahungu 2.

Related image

Uyu mugore  yabyariye  ahitwa Cracovie (Kraków) mu majyepfo y’iki gihugu, ni ubwa mbere  mu mateka ya Polonye habonetse  umubyeyi ubashije kwibaruka abana 6.  Aba bana bavukiye mu bitaro bya kaminuza biherereye muri uyu mujyi wa Kraków kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Gicurasi 2019.

Kubyara abana batandutu ni ibintu bidakunze kubaho ku isi kuko biba inshuro ku mubyeyi umwe gusa mu babyeyi miliyari 4,7 babyara nkuko byagarutsweho n’umuganga wo muri Cracovie.

Andrzej Duda, Perezida wa Polonye yashimiye uyu mubyeyi n’umutware we, maze abinyujije kuri konti ye ya Twitter avuga ko ari ubwa mbere bibayeho muri Polonye.

Uyu mubyeyi wabyaye abazwe buri  mwana wese yavutse  apima hafi ikilo, bakaba bavutse ku cyumweru cya 29 (ni ukuvuga nyuma y’amezi arindwi arengaho gake). abana be bose bameze neza nkuko byemejwe n’ibitaro.

Umuyobozi w’ibi bitaro yavuze ko batunguwe no kubona havutse abana batandatu kuko bari biteguye batanu.

 David Maira/celebzmagazine

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *