Birangiye Misiri ya Salah ari yo izakira igikombe cy’Afurika 2019

Igihugu cya Misiri nicyo kizakira imikino y’igikombe cy’Afurika 2919, nk’uko byamaze kwemezwa n’impuzamashyirahamwe yo ku mugabane w’Afurika (CAF).

The Africa Cup of Nations trophy

Misiri itsinze Afurika y’epfo ku majwi 16 kuri 1 mu matora ya komite ya CAF yaberaga muri Senegal.

Ibi ni nyuma y’uko mu Ugushyingo 2018, Cameroon yagombaga kwakira iyi mikino, yatswe izi nshingano kubera kugenda gake mu myiteguro.

Misiri isigaranye amezi 6 ngo itegure iri rushanwa rizitabirwa n’ibihugu 24 rikazatangira muri Kamena 2019.

Ni ku nshuro ya 5 Misiri yakira iri rushanwa nyafurika; dore ko ubwo iheruka kuryakira muri 2006 yanaritwaye.

Caf yahaye Cameroon andi mahirwe yo kuryakira mu myaka 2 iri imbere; ni ukuvuga muri 2021.Ivory Coast yagombaga kwakira iri rushanwa muri 2021 ntiyishimiye uyu mwanzuro na CAF.

Naho Guinea yo yamaze kwemererwa kuzaryakira muri 2025, bivuze ko Ivory Coast ishobora kuzaryakira muri 2023 hatagize igihinduka.

Mohamed Salah ukinira Misiri ashobora kongera kwisubiza icyubahiro imbere ya bagenzi be, dore ko aherutse guhigika umunya-Gabon, Pierre-Emerick Aubameyang n’Umunya-Senegal Sadio Mane ku gihembo cy’umukinnyi Nyafurika mwiza w’umwaka.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *