Birangiye Asinah aciye intege ibyifuzo bya Mucoma,arerekeza he?

Mu gihe gito tubasangije inkuru  ivuga ko Nizeyimana Didier bita Muchoma, umuhanzi w’Umunyarwanda yemeje ko ari mu rukundo  na Asinah Erra ndetse vuba bitegura gushyingirwa,mu bitwenge byinshi Asinah yabyamaganye.

Ifoto ya Asinah na Mucoma bari mubihe byiza

Mu kiganiro Mucoma yagiranye n’ikinyamakuru Izubarirashe.rw kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Mutarama 2018,yavuze ko yiteguye guhoza amarira Asinah Erra wababajwe na Riderman.

Yagize ati “Nyine njyewe na Asinah Erra turi kubyumva ukuntu, turi kubumva neza.”

Abajijwe icyo ateganya kuri Asinah, Muchoma yagize ati “Icyo guteganya sinakivuga muri aka kanya, ariko icyo nshaka ni ugufata umwana nkamuhoza amarira, nkamuha care.”

Avuga ko iby’urukundo rwe na Asinah Erra bitamaze igihe, ahubwo ubwa mbere bagihura bahise biyumvanamo ndetse ko mu minsi iri imbere ateganya no kumushiya mu rugo akamubera umugore w’ibihe byose.

Yagize ati “Hari igihe uhura n’umuntu, ukagira ngo mwari musanzwe muziranye nko mu gihe kingana n’umwaka.”

Uyu musore wavukiye mu Karere ka Rubavu ahitwa mu Rwerere tariki ya 28 Ugushyingo 1988, avuga ko nubwo Asinah Erra ari umuhanzi adateganya gukorana nawe indirimbo ngo kuko atari cyo cyihutitwa ati “Icyihutirwa si ugukora indirimbo ahubwo icyihutirwa cyane ni urukundo.”

Muchoma avuga ko kuri ubu igihe cyose yashakira Asinah Erra yamubona.

Abajijwe icyo yakundiye uyu mukobwa, Muchoma yavuze ko yamukundiye ko ari umukozi cyane.

Yagize ati “Asinah ni umwana mwiza hari abantu batabibona.Icya mbere ni umukobwa ukunda gukora kandi agakunda akazi.Si wa mukobwa uba utegereje abasore ngo bamuhe amafaranga.”

Nk’uko twari twabibasezeranyije,Celebzmagazine.com twifashishije Whatsapp twasabye Asina ko aduhamiriza ukuri ku rukundo rwabo n’icyo rugamije.Aseka cyane bigaragara ko atabizi bimutunguye yagize ati”Hhhhhh,namwe ntimugakabye!Hari inkuru muvuga zikansetsa.”Yahise aryumaho arinumira.Ese koko umukunzi wawe  ndetse mwitegura gushyingirwa wamutera utwatsi bene akakageni?

Ninyuma y’uko Asinah yavugwagwaho byinshi birimo kurambirana mubuseribateri kandi yujuje ibisabwa.Nanone hari abavuga ko Asinah atashyingirwa na Mucoma ahubwo yaba yatangaje ibi agira ngo avugwe cyane mu itangazamakuru.

 

Abdou Bronze-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *