Bimwe mu byaranze ubuzima bwa Fidel Castro intwari ikomeye mu gihugu cya Cuba

Fidel Alejandro Castro Ruz ni umunyapolitiki uzwi cyane ku isi by’umwihariko mu gihugu cya Cuba ,kubera ibikorwa by’indashyikirwa yakoze mu gihe cye,muri iyi nkuru twagerageje kubakusanyiriza amwe mu mateka ndetse n’ibikorwa byaranze uyu mugabo ufatwa nk’intwari ikomye ya Cuba.

Fidel Alejandro Castro Ruz wamekanye ku mazina ya Fidel Castro, yavutse ku itariki 13/8/1926, avukire mu gace ka Biran ku mubyeyi w’umunyapolitiki naw  Castro Angel Y Argiz.Castro yize amashuri ye mu gihugu cya Cuba mu ishuri ryitwa Santiago de Cuba nyuma yaje gukomereza amashuri ye mu ishuri ry’idini ya Katoliki ( Catholic high School Belen In Havana).

Mu mwaka wa 1945 nibwo yagiye kwiga  muri Kaminuza mu ishami ry’amategeko muri kaminuza ya Havana, Kuva icyo gihe nibwo yatangiye kurera impano ye ya Politiki ndetse ubwo nibwo mu 1947 yihuje mu itsinda rya koraga politiki ndetse atangira kwibonamo impano ya politiki aribyo byatumye agira ishyaka ryo guharanira impinduramatwara y’igihugu cya Cuba

Fidel castro yaharaniye impinduramatwara mu gihugu cya Cuba, Castro yabaye minisitiri w’intebe guhera mu mwaka 1959 kugeza mu mwaka wa 1975, nyuma yaje kuba perezida w’igihugu cya cuba  guhera mu mwaka wa 1976 kugeza  mu mwaka 2008, ndetse yanabaye umunyamabanga wa mbere w’ishyaka ry’abakominisiti ( Communist party Of Cuba) kuva mu mwaka wa 1961 kugeza mu mwaka wa 2011.

Castro yayoboye igihugu cya Cuba mu gihe cy’imyaka 48 maze afashwe n’uburwayi mu 2006 ubutegetsi abusigira murumuna we Raul waje kuba Perezida utari uw’agateganyo kuva muri Mutarama 2008.

Fidel Castro azwi cyane ku kuba ari umwe mu bahanganye na Leta z’unze ubumwe za Amerika igihe kinini kandi aturanye nazo (Leta zunze ubumweza z’Amerika) ariko akaramba.

Fidel Castro yakunzwe cyane na benshi mu gihugu cye ndetse hari benshi ku Isi bamufata gaho urugero, yahoze kandi ari inshuti ikomeye ya nyakwigendera Nelson Mandela.

Fidel castro  yari afite  umugore n’abana batazwi neza umubare ariko umugore umwe uzwi cyane ni uwo  babyaranye abahungu batanu bose abaha amazina atangirwa n’inyuguti A aribo; Alexis,Alex,Alejandro,Antonio,Angelito. Amazina atatu ya mbere yose asobanura kimwe akaba yarayise kubera umugabo afata nk’ikitegererezo uzwi mu mateka witwa Alexander the Great.

Aba  bana Castro ntiyatumye barererwa muri politikic yangwa ngo bajye mu gisirikare nk’ukoyabitegekagaurubyirukorwa Cuba. Bose ukoaribatanubakuriyeahitwa Punto Ceroahobabagaahantuhaninicyanehiganjemoubusitanin’ibitiby’imbutokuburyoabantubahitaga Eden.

Hari andimahabaraya Fidel Castro yanditse mu gitabocyivugaamatekay’ubuzimabweatarigezeamenywa. Abo ni; Juan Vera(Juanita) yariumusemuzi we w’icyongereza, Gladysyakoragamundege,yajyanaganawe mu ngendo zo mu mahanga, Pilar(Pili) naweyariumusemuzi we w’igifaransa.

Fidel Castro witabyeimanakumyaka 90 y’amavuko, yafatwagank’intwariikomeye mu gihugucya Cuba ndetse no ku isi afatwa nk’intangarugero muri Politiki.

Castro yayoboye igihugu cya Cuba kuva mu mwaka wa 1959 nyuma y’intambara mpindura matwara yatangije mu mwaka wa 1958 agamije gukuraho ubutegetsi bwa FurgencioBaptista. Castro yatangije iyo ntambara ari kumwe na Ernesto Che Guevara mu mashyamba ya Sierra Maestra.

Castro yayoboye anatsinda intambara y’impinduramatwara nta nkunga y’amahanga,ibi ni byo yibukije abaturage b’ikigihugu mu minsi yashize ko ntawe uzahesha agaciro igihugu cyabo.

Ubu igihugu cya Cuba kiyobowe na Raoul Castro murumuna wa Fidel Castro. Fidel Castro witabyeImana mu ijoro ryo kuwa 25 ugushyingo 2016 Kubera izabukuru n’uburwayi yavuye ku butegetsi mu mwaka wa 2006 asimburwa n’umuvandimwe we Raul Castro.

Innocent Nsengiyumva-celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *