Billy Jakes yerekaniye impano imurimo mu gitaramo gikomeye yakoreye i Kigali

Umuramyi Billy Irakoze uzwi nka Billy Jakes yanyuze abitabiriye igitaramo yise ‘Youth in Praise’, mu buhanga mu kuririmba, ijwi ridasanzwe n’amagambo meza agize indirimbo ze. Ni igitaramo yakoze kuri uyu wa gatandatu tariki 30 Werurwe 2019, kuri Kigali Convention Center.

Uyu musore ushimwa n’abahanzi bagenzi be by’umwihariko Aline Gahongayire wavuze ko amwigisha kuririmba no kugorora ijwi, yagiye ku rubyiniro maze aririmba indirimbo nyinshi zirimo ‘God is able’, ‘The days of Elijah’, ‘Umunyamateka’, Halleluya’ n’izindi zakoze cyane ku mitima ya benshi bari buzuye icyumba cya Convention Center.

Mbere ya buri ndirimbo yajyaga kuririmba, Billy wasaga n’uwatunguwe cyane n’ubwitabire bw’abantu benshi baje kumushyigikira, yabanzaga kuvuga ijambo ‘Gob Bless You’ cyangwa ‘Imana ibahe umugisha’.

Mu kiganiro kigufi yahaye umunyamakuru wa Celebzmagazine.com, Billy yavuze ko yatunguwe n’uburyo abantu baje kumushyigikira ari benshi.

Ati: “Mu by’ukuri ndanezerewe kandi ni ibyo gushimira Imana cyane, sinabona uko mbisobanura. Icyantunguye bikomeye ni ukuntu abantu baje ari benshi cyane. Siko byagenze mu bitaramo byabanje.Imana ibampere umugisha mwinshi.

Billy usengera mu itorero Zeal of the Gospel Church kugeza ubu, yashimiye abayoboke b’iri torero bitabiriye ku bwinshi iki gitaramo, ababwira ko ari umuryango mwiza kandi abakunda.

Uyu musore yanashimiye umushumba we, Prophet Sultan Eric wari muri iki gitaramo nk’umubwiriza w’ijambo ry’Imana, aho yibukije urubyiruko by’umwihariko gufata amahirwe baheshwa n’ubukiranutsi budashingiye ku mirimo baheshwa no kwizera Yesu, bakakira ubuntu busesekaye butuma baba abtsinzi mu buzima kuko Imana iri mu ruhande rwabo. (Abaroma 5 :17)

Uretse Billy washimishije abitabiriye iki gitaramo, Aline Gahongayire yabafashishije iyitwa ‘Ndanyuzwe’, Gaby Kamanzi  aramya mu yitwa ‘Arankunda’, Alarm Ministries bahimbaza mu ndirimbo zabo ziganjemo imbyino zidasanzwe, naho abarimo: MD, Joana Kalisa, Gentil Misigaro, Olivier The Legend n’abandi benshi baririmba izabo na zo zahemburaga imitima y’abaje mu gitaramo.

Iki gitaramo cyateguwe ku bufatanye bwa Moriah Entertainment, Star times n’abandi bafatanyabikorwa cyatangiye ahagana saa kumi n’ebyiri n’igice gisozwa hafi saa tanu z’ijoro.

Ni igiratamo cyitabiriwe n’ibyamamare byinshi mu ngeri zinyuranye, cyashojwe ubona ko abantu bakishimye mu buryo bukomeye.Cyanagaragayemo udushya twinshi cyane cyane mu buhanga bw’abaririmbi, abacuranzi, imbyino zidasanzwe by’umwihariko izo mu njyana ya Hip-hop, sound nziza no kuvanga imiziki kwa DJ Spin.

Billy aririmba ‘Umunyamateka’ n’izindi mu ndimi zitandukanye.

Gaby wavuze ko afata Billy nka musaza we bwite, yaririmbye ‘Arankunda’.

Aline aririmba ‘Ndanyuzwe’.

Israel Mbonyi na we yanyuzwe n’ubuhanga bwa Billy Jakes.

Gentil Misigaro yafashije benshi mu ndirimbo ‘Sinzi uko ubigenza’.

Alarm Ministries baririmbye mu buryo busa n’ubw’amakorali yo muri Kiliziya Gatulika.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *