Bihangiye umurimo wo gucuruza imboga n’ imbuto hifashijwe ikoranabuhanga

Nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye na Kaminuza Ntwali JOSUE, Ngoyi Adam na Hagenimana Eric bihangiye umurimo w’ ubucuruzi bw’ ibiribwa hifashijijwe ikoranabuhanga bimbura mu cyo bise “Gombo Group”.

Mu kiganiro kirambuye na Celebzmagazine.com, aba basore uko ari batatu batangiye badutangariza ko nyuma yo gusoza amashuri yabo bahisemo gutangira gutekereza uburyo bakoresha ubumenyi bize mu kwihangira umurimo badategereje inkunga iva ku babayeyi, nk’ uko umunyarwanda yaciye umugani uti” akimuhana kaza imvura ihise”.

Aha aba basore bavuze ko basanzwe babona bagenzi babo bibaza y’ uko ababyeyi cyangwa Leta babashikira igishoro cyangwa akazi birengagiza ko aba(abyeyi& Leta) babahaye iby’ ingenzi ni ukuvuga ubumenyi.

Umuyobozi ushinzwe amasoko muri Koperative bise “Gombo”, Ntwali JOSUE yadutangarije uko babona amasoko bashobora kugemurira imboga n’ imbuto ariko byose bifashishije ikoranabuhanga mu kubona amakuru y’ ibanze y’ ahantu bakura ibikenewe n’ aho babijyana.

Yagize ati” Twebwe iyo tumaze gukusanya amakuru duhahira umuhinzi wenda kweza na bamwe mu isoko rya Nyabugogo barangura tukabagurira tubijyana ku masoko twatsindiye nko mu mahoteli, restaurants n’ ndetse no mu bigo by’ amashuri”.

Yakomeje anavuga kandi ko n’ abandi bakiliya bashobora kubagurira ibicuruzwa byabo baciye ku rubuga rwabo: www.ggombo.com.

Ati ” Abakiliya bari hirya no hino mu gihugu nabo tubashikiriza ibyo bifuza tubikuye mu bubiko dufite z’ abacuruzi dusanzwe dukorana cyane cyane mu Mujyi wa Kigali”.

Umwihariko cyangwa umumaro wa Gombo Group  ni uko uwo ihaye serivisi imuzanira imbuto n’ imboga atishyuye itike  inshuro 3  zose izindi azishyura bisanzwe.

Uhereye ibumoso, Eric Hagenimana , Ntwali JOSUE, na Adam Ngoyi bashinze Gombo Group

Gombo Group ifite intego yo kwagura amarembo mu gihugu hose ndetse no kugeza serivisi zinoze zijyane no kugemurira abacuruzi ibiryo by’ amoko yose kandi ku giciro cyiza  isanzwe ikorana n’ abahinzi kuko ahanini  ibyo icuruza  biva mu bahinzi ikaba ikora uko ishoboye ikabigeza kubaba bayitumye.

Uyu mushinga w’ uru rubyiruko ufasha abaturage impande zose cyane cyane bamwe bajyaga bazinduka  barema amasoko bajya gushaka amafaranga aturuka mu myaka bejeje ariko banifuza gusagurira amasoko.

Mu bice byinshi by’ igihugu, Gombo Group  ifite abafatanyabikorwa bashinzwe kumenya aho imboga ndetse n’ imbuto byeze cyane mu makusanyirizo yo mu Ntara.

zimwe muri produits z’ umwimerere zicuruzwa na Gombo Group

Gaston Rwaka/Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *