Big Japhet izina rishya mu muziki nyarwanda yiyemeje gusana ibikomere by’urukundo-Kanda wiyumvire indirimbo ze

Harerimana Japhet  winjiranye mu muziki izina rya Big Japhet avuga ko afite umwimerere we mu ijwi rihogoza n’ubutumwa bwomora umubabaro ahanini ngo agamije kwimakaza urukundo no kongera umubare w’abakundana ku bw’ibihangano bye.

Big Japhet umusore uri mu kigero cy’imyaka 25,aganira na Celebzmagazine.com yavuze ko kuva mu buto bwe yakuranye inzozi zo kuzaba umuhanzi uririmba indirimbo zibumbatiye ubutumwa bw’urukundo ndetse akazaba ikiraro cyo kwimika urukundo mu mitima y’abantu.

Ati”Nakuze nkunda kuririmba ndetse nsaba Imana ko yazampa inzozi zanjye zikaba impamo,nishimira ko ubu nisanze mu mpano yanjye kandi niteguye guhanga indirimbo zimika urukundo”

Big amaze gushyira ahagaragara indirimbo 6 zose zibumbatiye ubutumwa bw’urukundo ari zo Inzira,Uranyura,Stella,Ibyurukondo.Ukeneye gutunga indirimbo ze jya kuri Youtube ye Big Japhet,Facebook yitwa BigKay Japhet,Instagram yitwa Big Japhet.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ZE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *