Big Farious mu nkundura yo gushaka kuba umuhanzi ufite amafaranga menshi ku isi.

Umuhanzi Big Farious uzwi nka Big Fizzo nyuma yo kwitegereza  akabona ko akeneye amafaranga ndetse ashobora kuba yatuma abarirwa mu bihangange  ku Isi bifite amafaranga menshi,yahisemo guhindura uburyo bwo kugirisha no kwamamaza indirimo  ze yizera ko buzamwungukira kurushaho agatangira kubarirwa mu  bahanzi bafite iritubutse ku isi.

Nkuko tubikesha ikinyamakuru Igihe.bi cyandikirwa mu gihugu cy’u Burundi,Big Fizzo nyuma yo gukora ingendo zitamdukanye ndetse agakorera ibitaramo mu gihugu cy’ubutariyani  byatumye yitegereza uko bengenzi be babahanzi  bakomeye bamaze kubona amafaranga bafite ibanga ryo kugurisha indirimbo zabo bitanyuze ku rubuga rwa Youtube gusa.

Uyu muhanzi aratangaza ko arimo gukora n’abanyamerika aho bamufasha kugurisha indirimbo ze ku rubuga VEVO narwo rusanzwe rucuruza ndetse rukanamamaza  indirimbo z’abahanzi  bakomeye ku isi.

Big Farious arashaka kuba icyamamare mu kwinjiza amafaranga menshi.

Usibye kugurisha izi ndirimbi Big Fizzo azajya anyuzaho n’ibiganiro bitandukanye birimo ibyo  ajya agirana n’abanyamakuru.

Big Farious ni umuhanzi wakoze indirimo zirakundwa cyane haba mu gihugu cy’u Burundi akomokamo no mu karere. Uyu muhanzi ukunda kwiyita  “Bantu Bwoy” azwi mu ndirimbo Indora yakoranye na Charl na Nina ba hano mu Rwanda iyi ndirimbo ikaba yarakunzwe cyane.

Zigama Theoneste/Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *