Big Daddy atangije injyana ya Hip hop ivura

Mutangana Yves mu buhanzi  uzwi nka Big Daddy yayobotse umwuga wo kuririmba yahisemo gukora injyana ya Hip hop ivura ishishikariza urubyiruko kwikunda no gukunda igihugu.

Big Daddy avuka mu mujyi wa Kigali akarere ka Nyarugenge ,umurenge wa Kimisagara. Aganira na Celebzmagazine.com yemeje ko kuva mu buto bwe yakundaga kuririmba ndetse agakurikirana uko abamubanjirije babigenza n’ubutumwa batanga mu ndirimbo zabo.

Ati”Nakuze nkunda kumva indirimbo ziri mu njya ya Hip hop nkibanda kumva ubutumwa butangwa. Benshi natunguwe no kumva baririmba ibiyobyabwenge,ubusambanyi no gutukana.Njye ninjiye mu mwuga ngira ngo ntange ubutumwa bwubaka bushishikariza urubyiruko kwikunda no gukunda igihugu.”

Uyu musore ashimira abamubanjirije muri iyi njyana ngo yiyemeje guhera aho bageze nawe akagerekaho ibuye. Yamaze gushyira ahagaragara indirimbo nshya yitwa EJO NI HEZA vuba arasangiza abakunzi ba Hip hop video n’ibindi bihangano. Yasoje ikiganiro asaba guhabwa ikaze mu muziki.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *