Bidasubirwaho Anthony Taylor niwe uzasifura umukino wa Chelsea na Manshester United kuri iki cyumweru.

Mu mpera z’ik’icyumweru hari imikino ikomeye muri Championa y’abongereza  Premier League, izahuza amakipe y’ibihugu aho mu Bwongereza , ariyo  Chelsea na Manchester United , ndetse na Arsenal izakirwa na Manchester city.

Taylor uzayobora umukino wa Chelsea na Man United ku cyumweru.

Mu mukino Chelsea izakiramo Manshester United I Stamford Bridge,uzayobora uyu mukino yamaze gutangazwa.Ni Anthony Taylor umugabo w’imyaka 39 y’amavuko.

Taylor  yavukiye mu gace ka Wythenshawe mu mugi wa Manchester,yatangiye umwuga w’ubusifuzi mu mwaka w’2010.Uyu mugabo ariko ntavugwaho rumwe n’abafana b’ikipe ya Chelsea kuko bavuga ko ashobora kubera ikipe yo mu mugi avukamo.

Mu mwaka 2013 nibwo Taylor yatoranijwe mu basifuzi basifura imikinoy’igikombe cy’isi na Fifa. Taylor kandi yasifuye umukino wa nyuma w’igikombe cy’igihugu cy’ubwongereza FA , WAHUJE  Chelsea na Arsenal mu ntangiriro z’uyumwaka,umukino wabereye Wembley.Uyu mugabo amaze gusifura imikino 172 muri Preamiea League , amaze gutanga amakarita y’imihondo 592 , na 29 atukura.

Mu basifuzi bazaba bamwungirije muri uyu mukino ni GaryBeswick na Adam Nunn ku mpande na Craig Pawson uzaba ari umusifuzi wa kane.

Ildephonse Dusabimana/celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *