Benno View impfubyi kubabyeyi bombi ntaryama afatanya umuziki n’ubumotari

Nsengimana Benjamin uzwi ku izina rya Benno View mu buhanzi yemeza ko ari impfubyi yirwanaho buri munsi aba atekereza gutera intambwe.Uretse kuba ari umumotari yinjiye mu mwuga wo kuririmba yiyemeje kubifatanya mu kurushaho kwitezimbere.

Benno View n’ingaragu afite imyaka 25 y’amavuko yize amashuri yisumbuye avuka mu karere ka Nyarugenge ahitwa i Mageragere. Yatangiye adusangiza ubuzima uko yabuze ababyeyi ari muto bimutera imbaraga zo kwirwanaho yirinda kurangara no guhangana.

Ati”Yeah nahisemo gukora ngo mbe umugabo mparanira kuziba icyuho kandi nshimishwa nuko ngenda mbigeraho.”

Mu buzima busanzwe Benno View akora umwuga wo gutwara abantu kuri moto (Motari). Yinjiye muri uyu mwuga mu mwaka wa 2017. Ati”Nkimara kubura ababyeyi nahise mbanza gushaka ibyangombwa byo gutwara ( Permis),nyuma mpabwa akazi ko kwigisha abantu gutwara mbivamo ninjira mu muhanda ntangira kwikorera ntwara abagenzi kuri moto kandi birantunze.”

Benno View yahisemo kubifatanya n’umuziki. Mu mwaka wa 2015 nibwo yatangiye kugaragaza impano yo kuririmba. Ati”Mu mwaka wa 2015 ubwo Knowless yegukanaga PGGSS nari nitabiriye icyo gitaramo kubw’amahirwe MC Anita Pendo ampa umwanya wo kwigaragaza benshi baranshima bansaba kwinjira mu mwuga.Kuva ubwo natangiye kubikunda maze gushyira ahagaragara indirimbo 4 video 3 na audio 1.”

Benno View usaba itangazamakuru n’abafana gushyigikirwa ngo yiyemeje gukora ntagusubira inyuma.Intumbero ye ngo ni ukuzamura ibendera ry’igihugu imahanga abikesha ibihangano bye.Yasoje asangiza abakunzi b’umuziki nyarwanda indirimbo ye nshya Mubyeyi ibyinitse ndetse ibumbatiye ubutumwa busingiza ababyeyi.

KANDA HANO UYUMVE.

Abdou Bronze-Celebzmagazine.com

BANA NATWE TUGUSUSURUTSE UMENYE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *