Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru muri Uganda,umuhanzi Bebe cool yavuze ko atazigera atura mu gihugu kiyobowe na Bobi wine mu gihe cyose yaba atowe , ibi yabivuze nyuma yuko umunyamakuru yari amubajije ikibazo kijyanye n’icyo atekereza kuri candidature ya mugenzi we Bobi wine.
Bebe cool aheruka kwishimira Bobi wine afunzwe
Bobo wine ni umudepite utavuga rumwe n’ubutegetsi ni mu gihe Bebe cool ashigikiye ubutegetsi buriho, mu kiganiro cyagarutse ku kwiyamamaza kwa bobi wine, bebi cool yagize ati “ aramutse atowe nzaba impunzi mve muri iki gihugu ndababwiza ukuri sinzi uko byagenda atowe gusa nava muri iki gihugu”.
Aba banyamuziki bombi mu myaka 10 ishize bakoreraga umuziki muri the Fire Base Record label yabafashaga bombi gusa baje kuba abanzi ubwo bombi baganaga amashyaka ya politike atandukanye kandi atavuga rumwe.
Eric Twahirwa
Bana natwe tugususurutse umenye