Batatu begukanye ibihembo byatanzwe na FURAHA ‘Boosting ku bufatanye na Flash FM/Flash TV

Irushanwa “Boosting your talent’ rimaze umwaka rishakisha abanyempano mu kuririmba mu gihugu hose kuri radio Flash/TV,uyu wa Gatandatu taliki 4 Ukuboza 2020 ahitwa Romalo Guesthouse  ryasojwe batatu bahize abandi bahabwa ibihembo birimo za televiziyo n’amafaranga.

Batatu begukanye ibihembo byatanzwe na FURAHA ‘Boosting ku bufatanye na Flash FM/Flash TV

“Boosting your talent’ ni irushanwa ryo kuririmba ryari ryitabiriwe n’urubyiruko abahungu n’abakobwa barenga 40  baturutse mu gihugu hose birangira 3 muri bo bageze ku intsinzi.

Abegukanye intsinzi ni Jean Claude Niyibizi A.K.A Shema wabaye uwa mbere  ahabwa televiziyo  ifite agaciro k’amafaranga RWF 217,000 iherekezwa  n’ibahasha yarimo ibihumbi  30,000. Yakurikiwe na Clementine Niyonkuru  nawe wahawe Televiziyo ifite agaciro RWF 194,000 yaherekejwe n’ibahasha yarimo ibihumbi 30,000.Uwa gatatu ni  Samia Ingabire  wahawe ibahasha RWF 50,000.

Iri rushanwa ryari ryateguwe  n’ikigo Clean Well ku bufatanye na  Radio Flash/TV mu gikorwa cyo kwamamaza  isabune FURAHA Bar Soap .

Louis Kamanzi, CEO wa Flash Radio na Televisio

Iri rushanwa ryaranzwe n’ibyishimo, Louis Kamanzi, CEO wa Flash Radio na Television yemeje ko ari byiza ndetse bikwiye gukomeza. Ati’ Ibyo tubonye uyu munsi uyu mwaka wa 2020 tuzarenzaho tuzakura dutangira ikintu ari gito kigakura,dukeneye abandi baterankunga mu kongera imbaraga zo kuzamura impano z’urubyiruko ndetse dutekanya no kwagura amarembo irushanwa rikajya rinakorerwa no hanze ya Kigali.” Yasoje yifuriza Abanyarwanda muri rusange umwaka mushya muhire.

Geoffrey Bucyana, ni umuyobozi (CEO ) mukuru wa Clean Well company

Geoffrey Bucyana, ni umuyobozi (CEO ) mukuru wa Clean Well company. Ati”Ku bwanjye ni ijana ku ijana abana baririmbye neza byari byiza cyane ahubwo byarenze uko nabitekerezaga.Uyu mwaka dutangiye bizaba umuriro ntituzagarukira ku kuririmba gusa hakenewe izindi mpano kuririmba,gakondo,gusakuza,imivugo,kwigana amajwi y’inyamaswa n’ibindi.Iki gikorwa kigamije kuzamura impano zinyuranye z’urubyiruko mu Rwanda kandi ndahamagarira abandi bashoramari kudutera inkunga.”

Hakurikiyeho kwiyakira abakozi ba Flash FM na TV n’abari baherekeje abitabuiriye irushanwa




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *