Batatu babaye Miss Rwanda bahawe imirimo muri kompanyi itegura irushanwa,abandi babayeho bate?

Miss Nimwiza Meghan  yahawe akazi muri kompanyi itegura irushanwa rya Miss Rwanda, nyuma y’uko y’abandi barimo Iradukunda Elsa na Iradukunda Liliane nabo bari bamaze igihe bagahawe,gusa ibi ntibihagije kuko imibereho y’abandi itazwi uko ihagaze hakenewe guhangirwa imishinga ihoraho ahuriyeho.

Miss Iradukunda Elsa azahagararira u Rwanda muri 'Miss World 2017 ...Iradukunda Elsa

Uyu mukobwa nyuma yo gutanga ikamba akarishyikiriza uwamusimbuye mu mwaka wa 2020 yamaze guhabwa imirimo mishya mu ikipe itegura Miss Rwanda.

Amakuru ava imbere mu buyobozi bwa Miss Rwanda ahamya ko Nimwiza Meghan yahawe akazi nk’ushinzwe Itangazamakuru n’itumanaho akaba n’umuvugizi.

Uyu mukobwa yahawe iyi mirimo nyuma y’abandi bakobwa bamaranye umwaka inshingano nka; Iradukunda Elsa wahawe inshingano nk’ushinzwe ubufatanye bwa Miss Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo na Iradukunda Liliane ushinzwe imigendekere y’ibikorwa by’irushanwa.

Miss Iradukunda Liliane yageze mu Bushinwa aho yitabiriye ...

Iradukunda Liliane

Aba bose bahawe imirimo mu gihe Mutesi Jolly akunze kugaragara mu kanama nkemurampaka k’iri rushanwa nubwo we atari imirimo ihoraho.

Izi mpinduka ziri kuba mu rwego rwo guha imirimo aba bakobwa nka bamwe mu banyuze mu irushanwa rya Miss Rwanda ndetse banafite ubunararibonye kugira ngo rirusheho kugenda neza.

Miss Nimwiza Meghan yatashye amaramasa mu irushanwa rya Miss World ...

Miss Nimwiza Meghan 

Irushanwa rya Miss Rwanda mu mwaka wa 2020 ryegukanywe na Nishimwe Naomie wambitswe ikamba muri Gashyantare 2020.

Kuva Miss Rwanda yakongera kuba nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Bahati Grace niwe wambitswe ikamba rya mbere mu 2009, mu 2012 Aurore Kayibanda, mu 2014 Akiwacu Colombe, 2015 Kundwa Doriane, 2016 Mutesi Jolly, 2017 Iradukunda Elsa, 2018 Iradukunda Liliane, 2019 ryegukanwa na Nimwiza Meghan.

Shabani Chris

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *