Bamwe mu byamamare bamaze guhitanwa na Coronavirus abandi bashyirwa mu kato

Uko iminsi yicuma niko isi irushaho kugarizwa  n’icyorezo cya Coronavirus,ku ikubitiro biragira ingaruka ku ruganda rw’imyidagaduro yaba ibitaramo n’ahazwi byakorerwaga ubu hahindutse amateka. Uretse igihombo abenshi  mu byamamare cyimaze kubahitana abandi bari mu kato.

Twifashishije imbuga nkoranyamabaga zinyuranye turagaruka kuri bamwe mu byamamare imaze guhitana n’abarembejwe nayo.

Multiple Tony-winning playwright Terrence McNally dies at 81 | CTV ...

Terrence McNally, ni umwanditsi w’amakinamico,filimi n’ibitabo by’umwihariko indirimbo zihimbaza Imana.Yanditse iyitwa “Times critic Charles”.Uyu mugabo usanzwe uvugwaho kurwara Cancer na yasezeye ku isi taliki 24 Werurwe 2020 azize coronavirus.

Indian chef Floyd Cardoz dies from coronavirus: reports - New York ...

 Floyd Cardoz avuka muri Bombay.Yamamaye cyane nk’umucuruzi wa restourent zigaburira ibyamamare mu Buhinde no muri Amerika.Uyu mugabo ufite imyaka 59 taliki 25 Werurwe yasezeye ku isi azize  Coronavirus.

Mark Blum, Star of 'Desperately Seeking Susan' and 'You,' Dies at ...

Mark Blum ni umunyamerika ukunzwe mu gukina filime ndetse azwi mu yitwa “‘Crocodile’ Dundee” na Desperately Seeking Susan,”.Yasezeye ku isi taliki 25 Werurwe aguye  mu bitaro byitwa New York Presbyterian azize Coronavirus yari afite imyaka 69.

Congolese soukous legend Aurlus Mabele dies 'from coronavirus ...

Aurlus Mabélé:Umuhanzi ukomoka muri Repubulika ya Congo- Brazzaville  Aurlus Mabélé wabaga mu Bufaransa  nawe yishwe na COVID-19. Yari afite imyaka 67 y’amavuko. Ni umwe mu bahanzi b’Africa bamenyekanye cyane mu myaka ya 1980 na 1990. Yabaga mu Bufaransa.

Abo mu muryango we n’abakunzi be batangaje ku mbuga nkoranyambaga ko yishwe na coronavirus.

Abafana be bamwitaga umwami w’injyana ya Soukous, iyi ikaba ari injyana yo muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo ikundwa henshi muri Africa.

Umukobwa we yitwa witwa Liza Monet nawe usanzwe ari umuhanzi mu Bufaransa yavuze ko yababajwe n’urupfo rwa Se wahitanywe na coronavirus.

MIRABELWHITE DSC_2932 MANU DIBANGO | MANU DIBANGO - LES PASS… | Flickr

Manu Dibango:Umuhanzi w’Icyamamare muri Afurika Manu Dibango aherutse guhitanwa na Coronavirus

Umunyamuziki w’icyamamare muri Cameroon, Manu Dibango yapfuye kuri uyu wa 24 Werurwe 2020 azize icyorezo cya Covid-19 akaba yari afite imyaka 86.

Amakuru y’urupfu rw’uyu muhanzi w’icyamamare yatangajwe n’abagize umuryango we muri iki gitondo ndetse n’umwe mu bashinzwe gucuruza ibihangano bye witwa Thierry Durepaire, akaba yaguye mu bitaro by’i Paris mu Bufaransa.

Emmanuel N’Djoke Dibango uzwi nka Manu Dibango yamenyekaniye cyane ku ndirimbo ye ”Soul Makossa” yasohotse mu 1972. Mu muziki we yakunze kujya yibanda ku njyana ya Afro-Jazz no ku ndirimbo gakondo zo muri Cameroon anamenyekana nk’umwe mu bahanga mu gukoresha igicurangisho kizwi nka Saxophone.

Manu Dibango wabonye izuba ku itariki 12 Ukuboza 1933 avukira i Douala muri Cameroon. Yakoze indirimbo nyinshi zikubiye muri Alubumu yagiye asohora nka Afrijazzy, Nyxia, Tome, Live 91 n’zindi zitandukanye. Yari umukunzi w’umupira w’amaguru nk’aho hari indirimbo zisingiza ikipe y’igihugu ya Cameroon yagiye aririmba.

Ku itariki 18 Werurwe nibwo Manu Dibango yari yanditse kuri Facebook ye ko yanduye Coronavirus ariko ko yumva ameze neza.

Former Real Madrid president Lorenzo Sanz passes away - Managing ...

Lorenzo Sanz wabaye Perezida wa Real Madrid yahitanywe na Coronavirus

Lorenzo Sanz yapfuye ku wa Gatandatu tariki ya 21 Werurwe 2020, aguye mu bitaro, yari arwaye Coronavirus. Uyu yabaye Umuyobozi wa Real Madrid yo mu Cyiciro cya Mbere muri Espagne.

Sanz yapfuye afite imyaka 76 y’amavuko, yayoboye Real mu mwaka wa 1995 – 2000. Icyo gihe Real Madrid yatwaye ibikombe bibiri bya Champions League.

Igikombe cya mbere ku buyobozi bwe Real Madrid yagitwaye mu 1998 itsinze Juventus ku mukino wa nyuma, hari hashize imyaka 32 idatwara iki gikombe.

Miss-world5-683x1024 - VIBZN.com

Miss World Toni-Ann Singh ari  mu kato kubera Corana Virus

Nyuma y’uko  Julio Morley,  Umuyobozi w’irushanwa rya Nyampinga w’Isi  agaragayeho COVID-19, Nyampinga w’Isi Toni-Ann Singh yashyizwe mu kato, ngo akunda kuba ari kumwe na we dore ko amufasha mu bujyanama.

Julio  yagaragaje ibimenyetso bya Coronavirus mu ntangiriro z’iki cyumweru agiye kwa muganga basanga yaramaze kwandura iki cyorezo atangira kwitabwaho kandi ngo arimo kugenda amera neza.

Ibi byatumye Nyampinga w’Isi 2019 Toni-Ann Singh atangira gukurikiranirwa hafi akaba yashyizwe mu kato.

Uganda Online - Diamond Platnumz's manager, Sallam SK, tests ...Manager wa Diamond Platnumz yanduye Coronavirus

Umwe mu bashinzwe gucuruza impano ya Diamond Platinumz, manager we witwa Sallam Sharaff yamaze kwandura icyorezo cya coronavirus.

Sallam, ukoresha amazina ya Mendes yamenyesheje abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ko yamaze kwandura coronavirus, abasaba gukomeza kwirinda.

Uyu mujyanama wa Diamond, yavuze ko yamaze gushyirwa mu kato mu bitaro kandi ko ameze neza.

Coronavirus: Idris Elba is feeling OK 'with no changes' - Los ...

Umukinnyi wa filime Idris Elba yishyize mu kato amaze gupimwa COVI-19

Umukinnyi wa filime w’icyamamare Idris Elba yatangaje ko yipimishije agasanga yaramaze kwandura indwara ya COVI-19 [Koronavirusi]

Ibi yabitangaje mu butumwa yacishije ku mbuga nkoranyambaga ze, kuri uyu wa Mbere, avuga ko yishyize mu kato mu rwego rwo kwirinda kwanduza abandi.

Abdou Bronze 

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *