Bamwe mu bayobozi bakuru b’ igihugu bakunda siporo

Nubwo bigoranye kuvanga siporo n’ inshingano za Leta nta kabuza ko hari bamwe mu bayobozi bakuru b’ igihugu cy’ u Rwanda bakunda siporo zitandukanye ariko bakaba baranakinaga mu makipe mu myaka ishyize.

Ruhago, basket-ball, Volley-Ball ni imwe mu mikino abayobozi bakinnye bakiri mu mashuri, bayasoje ndetse n’ ubu bakina mu mikino itandukanye y’ abantu bakuze(Veteran’ s games).

  1. Paul Kagame: Yagaragaye muri ruhago nubwo atakinnye cyane ariko yigeze kuba umutoza w’ Ikipe Vision 2020 ubwo iyi kipe yakinaga n’ ikipe Komeza Gusenga ya Perezida Pierre Nkurunziza igizwe n’ abayobozi bakuru b’ i Burundi.Perezida P Kagame kandi akunda gukina umukino wa Basket-ball ndetse magingo aya yagize uruhare rukomeye mu kuzamura uyu mukino mu Rwanda ahamaze kubakwa inzu  mpuzamahanga y’ imyidagaduro kizwi nka Kigali Arena.
  2. Bernard Makuza:Yahoze ari Perezida wa Sena y’ u Rwanda , umunyapolitiki ukunda umupira w’ amaguru, akaba umufana ukomeye w’ Amagaju FC na Kiyovu Sports.Azwiho kuba yahoze ari mu bakinyi b’ akataraboneka mu mukino wa Volley-Ball.Yakiniye ikipe y’ igihugu.Akunda football rwose aracyagerageza no kuyikina”
  3. Alexandre Lyambabaje: Yabaye Minisitiri w’ Inganda n’ ubukorikori nawe yakiniye ikipe y’ igihugu ya Volley-Ball kugeza ubu abakurikiranira hafi amakuru ye bemeza ko rimwe na rimwe aracyakina byo kwishimisha.
  4. Christophe Bazivamo:apiteni w’ikipe ya EALA Hon. Bazivamo Christopher wagaragaje umupira wo ku rwego rwo hejuru yatangaje ko amaze imyaka myinshi akina ruhago, ndetse ko akiri muto yanakiniye amakipe akomeye mu Rwanda, arimo na Rayon Sports yo mu kiciro cya mbere.Bazivamo wakinnye inyuma ya rutahizamu aho bita ku 10, yagaragaje ubuhanga buhanitse mu kuyobora umukino wa EALA akoresheje amapase meza yahaga ba rutahizamu be.Nyuma yo kwegukana igikombe n’ikipe ye ya EALA, Bazivamo yabwiye itangazamakuru ko ubuhanga yagaragaje bushingiye ku kuba yarakinnye iruhande rw’abakinnyi b’ibihangange bari muri Rayon Sports mu myaka yo ha mbere.

    Amateka ye muri ruhago benshi mu Banyarwanda batari bazi, ni uko hagati y’umwaka wa 1985-87, Bazivamo ngo yakiniye ikipe y’i Nyanza Rayon Sports FC.

    Uhereye ibumoso, Paul Kagame, Dr.Lyambabaje, Hon B.Makuza, Hon.C Bazivamo

Carine Ineza/Celebzmgazine.com