Bamwe mu bantu bakomeye bamaze kwandura COVID-19

Icyorezo Covid-19 gikomeje guhangayikisha Isi yose mu gihe nta muti nta n’ urukingo ruraboneka abahanga ndetse n’ abashakashatsi barakora ijoro n’ amanwa bagamije kuvumbura umuti ariko nta cyizere gifatika.

Hari abashakashatsi n’ abandi banyabwenge batangiye kuvuga ko ubukana bw’ iyi ndwara busobanura ko isi iri mu ntambara yayo nkuru ya gatatu.

Iki cyago cyahereye mu bihugu byateye imbere mu bice byose by’ ubuzima ariko kinibasira abantu bakomeye nk’ abakuru b’ ibihugu ndetse n’ ibindi byamamare bitandukanye bifite ubutunzi buri ku rwego rw’ ikirenga umuntu yakwibaza ko badafite aho bakwandurira.

Urutonde rw’ abanduye COVID-19

1.Prince Louis: Uyu ni igikomanga cy’ Ubwongereza akaba akomoka ku mwamikazi Elsabeth ubarizwa mu baherwe ba mbere ku isi.

2.Jair Bolsonaro:Ni Perezida wa Bresil ku mugabane wa Amerika y’ Amajyefo yabanjije kujya asuzugura iki cyorezo aho yavugaga ko arwaye ibicurane byoroshye ariko birangira asuzumwe arayisanganywa.

Igihugu cye kiyoboye urutonde rw’ abantu benshi barwaye ndetse bakomeje no gupfa nyuma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika…

3.Nokak Djokovic: Uyu niwe mukinnyi wa mbere muri Tennis ku Isi yose asuzumwa bamusanze we n’ umugore we banduye ariko abana ari bazima.

4.Jeanine Áñez Chávez : Niwe Perezida wa Bolivie nawe yasanze arwaye covid-19.

Jeanine Áñez Chávez, Novak, Prince Louis, Jair B

5. Riek Machar:Ni visi Perezida wa Sudani y’ Amajyepfo we n’ umugore we Angelina Teny ndetse n’ abandi bakorana bya hafi basuzumwe COVID-19 muri Gicurasi 2020 basanzwe banduye.

Riek & Teny Machar

Carine Ineza/Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *