Bamwe mu bakinnyi ba rayon Sport mu basabiwe gukurikiranwa ku ndangamuntu bikekwa ko batunze bitemewe n’amategeko

Rurangirwa Louis wabaye umusifuzi mpuzamahanga wa FIFA, akaba yariyamamarije  kuyobora Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu RWANDA , Ferwafa mu mwaka wa 2018 , yandikiye Urwego rw’Abinjira n’abasohoka arusaba gusuzuma ibyangombwa bya bamwe mu bakinnyi b’abarundi bafite indangamuntu z’u Rwanda, aho yemeza ko bamwe bazibonye binyuze mu buriganya , Muri abo bakinnyi harimo na Jules ulimwengu.

 Rurangirwa Louis

Urutonde Rwashikirijwe Nida ruriho  abagera kuri 24 bashobora kuba batunze indangamuntu y’u Rwanda mu buryo budakurikije amategeko, mu gihe hari n’abandi basaga 10 akiri kwigaho.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru FunClub, Rurangirwa uyobora Rugende WFC avuga ko yakoze ubushakashatsi agasanga bamwe muri aba bakinnyi bashobora kuba atari abanyarwanda koko, n’ubwo wenda hari abo bishoboka ko baba ari bo bitewe n’amateka u Rwanda rwanyuzemo.

Mu bakinnyi binjiye mu Rwanda muri iyi mpeshyi n’iy’umwaka ushize, bavuye mu Burundi, abasaga 90% bafite indangamuntu y’u Rwanda.

“Icyo twanga ni uguhimba, icyo twanga ni amanyanga. Ni ubushakashatsi nakoze ku giti cyanjye, nshobora kuba ari njye wabisohoye ariko n’abandi barimo abayobozi b’amakipe barabizi, ntabwo ushobora kuyoberwa ko uri gukinisha umunyamahanga ufite irangamuntu, njyewe narabihagurukiye.”

Rurangirwa avuga ko aya myanyanga akorwa mu guhindura amazina biterwa n’inyungu z’abantu ku giti cyabo baba bashaka mu mupira.

Uyu mugabo yakomeje avuga ko igihe kigeze ngo ibi bicike ndetse akaba yarafashe icyemezo cyo kwandikira Urwego rw’Abinjira n’abasohoka, akagenera kopi y’ibaruwa Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Irangamuntu ‘NIDA’ n’Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA.

  1. Tokoto André
  2. Ntate Djumaine
  3. Harerimana Rachid Léon
  4. Idi Djumapili
  5. Girukwishaka Fabrice
  6. Habonimana Jimmy Abdoul
  7. Kavumbagu Nahimana Guy
  8. Ndikumana Mussa
  9. Irakoze Saidi
  10. Ndikumana Magloire
  11. Bigirimana Yahya
  12. Idi Saidi Djuma
  13. Ismael Wilondja
  14. Munyakazi Yussuf Lule
  15. Ulimwengu Jules
  16. Nininahazwe Fabrice
  17. Ndoriyobija Eric
  18. Nimubona Emery
  19. Kitegetse Bogard
  20. Ntahobari Assouman
  21. Iragire Said
  22. Ndayishimiye Hussein
  23. Hakizimana Kevin
  24. Mussa Muryango

Ibaruwa Rurangirwa yandikiye urwego rw’abinjira n’abasohoka

Eric TWAHIRWA




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *