Bamwe mu bahanzikazi nyarwanda baritiranya umuco bakawica nkana ku bw’inyungu bigahinduka ingiro ya benshi

Uko imyaka ihita indi igataha niko iterambere rirushaho kwiyongera bikajyana n’imikorere ndetse n’imibereho bya benshi,muri muzika ho bamwe mu bahanzikazi barikubyitiranya n’umuco bakifotoza amafoto  bikinze ku mubiri ibikoresho gakondo ariko bikanga bikabatamaza hakagaragara ubwambure.

Ubwo umuhanzikazi Young Grace aheruka gusangiza abakunzi be indirimbo nshya “Atahahe” yabanjirijwe n’iyo photo

Nk’uko abenshi basanzwe babibona mu bitangazamakuru mpuzamahanga ubu abenshi mu bahanzikazi  nyarwanda n’ibindi byamamare bamaze kuyoboka inzira yo gusakaza amafoto abagaragaraza imyanya y’ibanga ahanini umugambi wabo ari ukwicuruza no kwimenyekanisha ku isi.

Igitangaje bamwe mubamaze kuyoboka hari abagitsimbaraye ku muco gakondo mu gihe cyo kwifotoza bakiyambaza ibikoresho gakondo bahisha imwe mu  myanya yabo y’ibanga.

Reka Dufatire urugero ku bahanzi nka Young Grace mu ndirimbo ye … aho agaragara yambaye ubusa buriburi ariko  kuko agitsimbaraye ku muco yifashishije ibisate bya bimwe mu bikoresho gakondo mu guhisha imwe mu myanya y’ibanga ku mubiri we agikunze. Mu ndirimbo nshya Order y’umuhanzi Oda Paccy  yashyize hanze ifoto yambaye ubusa buri buri uretse agakoma yikinze ku myanya ye y’ibanga.Iyi foto yateje impaka mu biganiro bya benshi bibaza niba koko kwamamara hari aho bihuriye no kwiyambika ubusa.

Ifoto ya Oda Pacy yambaye ubusa buri buri yatangiye kuvugisha abantu amangambure

Oda Paccy nawe mu gusangiza abakunzi be indirimbo nshya yabanje kubaha iyi foto ye yateje impaka

Si aba bahanzi gusa kuko abenshi baganiriye na Celebzmagazine.com mu modoka yahagurutse mu mujyi yerekeza Kimironko 8h00 ibiganiro byibanze cyane kuri iyi myitwarire bahamyaga ko bimaze kuba nk’icyorezo ngo abenshi ntibagitinya no kwifata amafoto na video  bambaye ubusa bakabisakaza ku mbugankoranyambaga dore ko ngo bamwe batakinatinya no kubikora mu ruhame.

Image result for amafoto ya Young Grace yambaye ubusa

Abenshi bamaze kubigira umwuga,uwo ni Asinah asangiza abakunzi be umuziki n’imyanya y’ibanga

Kaneza Isaa yagize ati”Kubona umukobwa cyangwa umugore wambaye ubusa ntibigiteye isoni ahubwo kubona uwiyubashye ntabikore ni byo biteye amatsiko,ibi byose ariko ahanini babyigana i mahanga ho babimazemo igihe”

Iribagiza Charlotte,wari acigatiye itama  bigaragara ko atewe isoni n’ikimwaro na bagenzi be babakobwa biyambika ubusa,ati”Nikoko iyi ngeso irarushaho kwiyongera ariko siko twese tubayeho.Abenshi mu rubyiruko bashishikajwe no kwigana ibyo babona muri za video n’amafoto asakazwa kuri Facebook,Whatsapp,Instagram n’ibindi.Gusa n’ahamasengesho n’inyigisho zihoraho mu burezi”

Image result for amafoto y'abakobwa basohoka bambaye bigufi

Iyo ugerageje kuganira na bamwe mu bambaye uku bamwe batishimira abandi bikabateza akanyamuneza,bagaragaza ko ntacyo bibatwaye kandi babikora ntakindi bagamije uretse gusa kuba bumva ari byo bibanezeza.

Image result for amafoto ya Young Grace yambaye ubusa

Abenshi bari kwigana ibyamamare mpuzamahanga Kim Kardashian  n’abandi babigize umwuga

Mu gushaka umuti w’uko iki kibazo cyarangira burundu,Celebzmagazine.com twavuganye na Tuyisenge Intore umuyobozi w’ihuriro ry’abahanzi ngo adusangize itegeko n’ibihano bigenerwa abahanzi basakaza imyitwarire n’ubutumwa bitubaka umuryango nyarwanda.Yemeza ko bitemewe ikimenyimenyi n’ugerageje gusohora amashusho video bigaragaramo bihagarikwa ariko ngo nanone baracyatekereza neza kungamba zishaririye  zikwiye ngo bicike burundu.

Kugeza ubu Uganda ni cyo gihugu cyiza ku isonga muri Afurika kwamagana no guhana abagore n’abakobwa bifotoza bamabaye ubusa bakabisakaza kumbuga nkoranyambaga. Minisiteri ifite mu nshingano  umuryango nyarwanda n’izindi nzego barasabwa guhaguruka bakabikumira mu maguru mashya.

 

Abdou Bronze-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *