Bamwe mu bahanzi nyarwanda imyitwarire mibi igenda igiraho ingaruka bucece

Uko imyaka ihita indi igataha ni ko umwuga wo kuririmba urushaho guterimbere mu Rwanda,ariko  bamwe mu bahanzi  bari bakunzwe bakagenda bibagirana bucece  ku bw’imyitwarire idahwitse irimo no gukoresha ibiyobyabwenge.

Nkuko tudasiba kubagezaho amakuru y’ibyamamare  mu Rwanda bo mu ngeri zose n’urubyiruko ruhanga udushya,iyi weekend Celebzmagazine.com twaganiriye n’abakunzi ba muzika mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali dusoreza i Nyamirambo ho benshi bita ku gicumbi cya muzika.

Insanganya matsiko yari ukwibukiranya abahanzi nyarwanda imyitwarire mibi yagizeho ingaruka bibabuza gukomeza kwigarurira imitima y’abafana (kwibagirana bucece) tubakorera urutonde rwagarutsweho.

Image result for gisa cy'inganzo mu muziki

Umuhanzi Gisa Cy’Inganzo: Gisa James wamamaye mu muziki nka Gisa cy’Inganzo. Ni umwe mu bahanzi b’abanyarwanda bafite impano ihambaye kandi bishimirwa mu buryo bwihariye n’abakunda umuziki w’umwimerere. Azwi mu ndirimbo zakunzwe zirimo ‘Uruyenzi’, ‘Genda ubabwire’ n’izindi.

Gisa yinjira mu mwuga yahawe ikaze ndetse atanga icyizere cyo kuzavamo umuhanzi mwiza. Uyu musore  imyitwarire ye yatumye atakarizwa icyizere, yakunze gufungwa azira imyitwarire idahwitse  irimo gukorakora no gukoresha ibiyobyabwenge.Nyuma yo gufungurwa yahamirije abafana ko bitazongera ubu ari mu rugamba rwo kongera kugarurirwa icyizere gusa biragoye kuko abahanzi baje nyuma ye nka Yvan Buravan ibikorwa birakataje.

Momo: Mbabazi Maureen wamamaye mu muziki nka Momo,uyu muhanzikazi yamenyekanye mu Rwanda mu  mwaka wa 2012 akora umuziki wa Dancehall afashwa n’inzu itunganya indirimbo ya Future Records. Ibyo kuririmba yabimazemo igihe gito ahita yinjira mu cyiciro cy’abakobwa b’ikimero bagaragara cyane ku mbuga nkoranyambaga ndetse agakunda kugira ingendo za hato na hato hanze y’u Rwanda. Nyuma ibikorwa bye byajemo agatotsi afungwa igihe cy’umwaka azira gucuruza abakobwa.

Related image

Jay Polly:Umuraperi benshi baramuzi ndetse bibuka uko yari akunzwe, bazi n’umuvuduko ibikorwa bye byari biriho. Mu mwaka wa 2012, umuhanzi Jay Polly uririmba injyana ya Hip Hop yatutse bamwe mu banyamakuru ngo ni amadebe bitewe n’inkuru bari bamukozeho y’uko yafunzwe nyamara we akabihakana akanavuga ko ibyo bavuga batabifitiye gihamya.Umwaka wa 2013 ntiyagaragaye mu bahatana bivugwako yaba ari ibihano yari yahawe.2018 Jay Polly yakatiwe gufungwa azira gukubita umugore we Uwimbabazi Sharifah akamukura amenyo,nyuma yo gufungurwa yongeye guhabwa ikaze ariko biragoranye kongera kugarurirwa icyizere n’igiukundiro.

Image result for Safi Madiba

Safi Madiba:Uyu muhanzi ukunzwe na benshi mu Rwanda by’umwihariko ab’igitsina gore,yamenyekanye ari mu itsinda rya Urban Boys ryubatse amateka mu Rwanda. Urban boys yagize amahirwe yo gufashwa mu bya muzika na Super Lel nyuma batandukana  bapfa amafaranga,ibi kandi byaje gukurikirwa no gutandukana hagati y’abari bagize Urban bo Safi atangira gukora ukwe afashwa na The Mane nayo aherutse gutandukana.

Hari abakurikirana  muzika nyarwanda  bavugako yaba adashobotse  ndetse badatinya kuvuga ko yaba asezera umwuga bucece yitegura kujya i Burayi kwibanira n’umugore.

Image result for P  Fla

P  Fla:Uyu ni umwe mu braperi  bize ndetse babyaye bagize ibihe byiza abarizwa mu itsinda rya Tough Gangs,nyuma yo gutandukana yakunze kumvikana ahanganye na bagenzi be mu bitutsi nyandagazi  n’ibindi bibi.Aheruka gufungwa azira gukoresha ibiyobyabwenge arafungurwa gusa biragoranye guhindura amateka no kwigarurira imitima y’abafana be.

Image result for Theo Bosebabireba

Theo Bosebabireba: Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no gumbaza Imana, Theo Bosebabireba ni umwe mubahanzi bagize ibigwi bikomeye mu Rwanda nyuma atoberwa n’imyitwarire yavuzweho idahwitse.Urugero ni inkuru dukesha Umubavu.com  ifite umutwi ugira uti” Umukobwa Theo Bosebabireba yateye inda aratabaza” .Ibi byavuzwe mu mwaka wa 2018.

Ni umukobwa witwa Muhayimana Ruth w’imyaka 24 y’amavuko ukomoka mu Karere ka Huye mu Murenge wa Kigoma wivugiraga ko atakijya gusenga nyuma yo guterwa inda na Theogene Uwiringiyimana bakunze kwita Bosebabireba bamenyaniye mu giterane yarangiza akamwihakana.

Tariki 9 Mutarama 2018 nibwo hamenyekanye inkuru y’ihagarikwa rya Theo Bosebabireba mu itorero rya ADEPR, aho ubuyobozi bw’iri torero butariye iminwa kubyo uyu muhanzi azize, bugaragaza ko burambiwe kwihanganira ingeso ze zirimo ubuzererezi, ubusambanyi, ubusinzi n’indi myitwarire ngo yateshahaga agaciro itorero muri rusange.

Nyuma y’ibi byagiye bivugwa byose ubu ntawe uzi irengero ry’uyu muhanzo dore ko n’ibikorwa bye byo kuririmba ari bike.

Masho Mampa :Umuraperi Masho Mampa wigeze gukundwa cyane muri muzika nyarwanda yakunzwe kuvugwa mu nkuru z’uko yabaswe n’ibiyobyabwenge. Umuraperi Mugabo Jean Paul  agiye kumara imyaka ibiri ari muri gereza aho yakatiwe imyaka ine kubera icyaha cyo gukoresha ikiyobyabwenge cya Héroïne kizwi nka Mugo.

Young Tone: Yatunze imbunda, acuruza cocaine muri Amerika, polisi iramuhambiriza, ubu ari Iwawa

 Young Tone: Umuraperi wigaragaje muri Hip Hop yabaga yiganjemo kuririmba mu Cyongereza, Ubusanzwe yitwa Dushime Antoine, ni umuraperi wahoze mu itsinda rya Young Dream, yanabaye muri Stone Church yarimo Bull Dogg, Fireman, Nick Breezy na Green P.Urugendo rwe rwa muzika rwaciwe intego no guhora muri gereza azira gukoresha ibiyobyabwenge bikaze.

Related imageGreen P

Green na Fireman nabo bazwi mu ruhando rwa muzika nyarwanda by’umwihariko abakunzi b’injyana ya Hip hop. Aba bombi urugendo ntirwabahiriye ku bw’imyitwarire idahwitse. Ubu barafunzwe Fireman aheruka kuva i Wawa nyuma yo kubatwa n’ibiyobyabwenge none akurikiranywe n’urukiko rwa gisirikare ku cyaha cyo gukubita no gukomeretsa naho  Green P we afunzwe azira gukoresha ibiyobyabwenge.Hari nk’abandi nka Neg The General n’abandi….

Image result for Umuraperi Fireman

Fireman

Iyi nkuru ntigamije gusesereza no kwibasira bamwe,yakozwe igamije gukosora no kurushaho kubaka icyerekezo cya muzika nyarwanda

Abdou Bronze

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *