Bamwe mu bahanzi bitabiriye Salax Award bategereje ibihembo amaso ahera mu kirere

 Ni  nyuma y’ibihembo bya Salax Awards byatanzwe kuya 1 Mata 2019, ubwo ibyinshi byegukanaga  na Bruce Melody  aho yabaye umuhanzi uhiga abandi , mu gihe hari bamwe batazi aho ibihembo bemerewe byarengeye.

Mu bahanzi bagera   45  bari baratangajwe ko bazitabira irushanwa , nubwo bamwe bahiye banga kuriryamo nyuma yaho  irushanwa rya Salax Awards ryari rimaze igihe kingana n’imyaka 3 ryaribagiranye.

Amakuru yavugagako  bamwe mu bahanzi batsinze mu kiciro kibanza cy’amajonjoro AHUPA Ikirezi Groupe yateguye iri rushanwa ,  yari yaratangaje ko buri wese azahabwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100 ,ibi ntago byaje kubahirizwa n’iyi kampanyi kuko hari bamwe mu bahanzi bavuga ko batazi aho aya mafaranga yaburiye.

Bamwe bakurikiye ikiganiro  Sunday Night yagiranye n’umwe mu basore baririmba mu itsinda rya Yemba Voice agahamya ko atazi irengero ry’aya mafaranga . Yagize ati” Njyewe bambwiye ko bagiye kuyama ngirango ngo barama sheke cyangwa bayanyoherereze kuri ‘Mobile Money’ gusa narategereje ndaheba sinzi uko byagenze.

Mu rwego rwo kumenya niba koko abandi bahanzi barahawe aya mafaranga Sunday Night yahamagaye Umuhanzi Serge uririmba indirimbo zihimbaza Imana maze asubiza ko we yayahawe.

ku murongo wa telefone  n’ Intore Tuyisenge aganira na Sund Night  ahamya mko hakiri abahanzi batarabona ayo mafaranga abakaba bagitegereje

Yagize ati” Yego ikibazo narakimenye mvugana n’abateguye Salax maze ambwira ko bagiye kugicyemura maze banyizeza ko bitazarenze taliki ya 15 z’ukwezi kwa Mata 2019 bazaba baragicyemuye.”

Abenshi bahamyako abateguye iri rushanwa nta mafanga ahagije bakuyemo bakaba barahombye bikomeye nubwo hitezwe kuvugisha abari barateguye Salax Award ngo batangaza impamvu batarishyura bamwe mu bahanzi.

David  Maira/celebzmagazine

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *