BAL: Hashyizweho uburyo bwo kugura amatike kubifuza kuzareba imikino muri Kigali Arena

Mugihe imikino ya Basketbal Africa League ibura iminsi mike ngo itangire abategura iyi mikino bashyizeho uburyo abantu bazakoresha bagura itike kugirango bazabashe kuyireba imbuna nkubone muri Kigali Arena.

Tariki ya 16 Gicurasi 2021 nibwo umukino wa mbere uzaba ikipe ya Rivers yo mu gihugu cya Nigeria izahura n’ikipe ya Patriots BBC ihagarariwe u Rwanda muri aya marushanwa akaba ari nawo mukino uzafungura irushanwa.

Benshi mu bakunzi b’uyu mukino wa Basketball bagiye bibaza uburyo bashobora kuzareba imikino uretse kuri Televizion ariko bari muri Stade imbere birebera ibikonyorezwa byitabiriwe iri rushanwa ribaye bwa mbere rikabera mu Rwanda.

Bityo abateguye irushanwa bashyizeho uburyo umuntu yashobora kugura itike ye iri mu byiciro bigendanye nuko Kigali Arena yubatse mu myanya itatu iyigize ariko umuntu wayiguze akazaza yujuje ibisabwa byo kwirinda COVID-19.

Ukanda kuri iyi Link https://ticqet.web.app/#/ ikimara gufunguka ubona uburyo bwinshi bw’imikino itegerejwe kuzaba itandukanye, hanyuma ukagura itike bitewe n’ubushobozi bwawe. Harimo igura ibihumbi 10 (10000Rwf), Ibihumbi birindwi magana atanu (7500Rwf), Itike ya nyuma ikazagura ibihumbi bitanu (5000Rwf).

Ugomba kwitabira kureba umukino akwiriye kuba ari muzima nkuko amategeko y’ikigo cy’Ubuzima abivuga, ndetse akazaza akagaragaza amafoto kandi yipimishije COVID-19 rapide test mu masaha 48 ashize.

Kuzambara agapfukamunwa igihe cyose uri muri stade ndetse no gusiga intera ya meteor 2 hagati yundi.

REBA HANO VIDEO HANO TWAGUHITIYEMO

Bana natwe tugususurutse umenye

NGRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *