Bad Rama yiteguye guhangana n’isoko  ry’umuziki mu Rwanda

Mupenda Ramadan uzwi nka Bad Rama ni umushoramari mushya muri muzika Nyarwanda ndetse wanabanje kuririmba,nyuma yo gushora ibihumbi 200$ mu muziki yiteguye kuyabyaza umusaruro.

Image result for Bad Rama

Iyo uvuze The Mane inzu ifasha abahanzi babarizwamo Safi Madiba, Marina,Queen Cha na Jay Polly uhita wumva Bad Rama.Uyu mushoramari  umaze gushora ibihumbi 200$ mu muziki yanabanje kuba umuhanzi afatanyije n’itsinda ryabarizwagamo abahanzi barimo Rafiki na Kamichi.

Bad Rama ngo yiteguye kuzana impinduka mu muziki w’u Rwanda ?Ati” Abenshi baranzi mu muziki ariko ikigaragara ni uko byahindutse umuziki ni umwuga nk’indi.Nanze gutererana umwuga maze gushora agera mu 2000$ aya mafaranga yashowe mu bikorwa bitandukanye kandi nzayagaruza.” .

Image result for Bad Rama

Bad Rama akomeza avuga ko mbere yo gushora yabanje kwiga  uko isoko ry’umuziki rihagaze ndetse yiteguye kunguka.Ibihumbi 200$ by’amadorali nk’igishoro cya mbere ngo yashowe mu kugura ibikoresho birimo imodoka ikorerwamo ibitaramo,kubaka studio itunganya indirimbo,kubaka ubushobozi bw’abahanzi be n’ibindi.

Bad Rama ashoye imari mu muziki mu gihe hari abamubanjirije barimo umuyobozi wa Super Level yakoranaga n’itsinda rya Urban Boys n’abandi bahagaritse gukora ku bw’igihombo.

Shabani Chris-Celebzmagazine.com

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *