Baby Style na Young Boy baje mu biruhuko,bagusangize imishinga bafite

Abahanzi Baby Style na Young Boy bafite injyana bahuriyeho banafitanye isano,baje mu biruhuko by’abanyeshuri bizamara ibyumweru 3.Bizeje abakunzi  babo n’ab’umuziki nyarwanda  ko nubwo igihe ari gito bafite imishinga y’indirimbo nshya “Njye nawe” ifite video ndetse bazakora n’ibitaramo.

Image result for umuhanzi Baby Style mu "bugesera"Baby Style mu bitaramo binyuranye

Mu kiganiro na Ndahiro Valensi Papy umujyanama wabo mu by’umuziki yaduhamirije ko nubwo ikiruhuko ari gito biteguye gusubukura gahunda bari baratangije y’ibitaramo bigamije kwamagana ibiyobyabwenge mu rubyiruko n’inda ziterwa abana nyuma yo kugaragara mu gitaramo cyabereye i Ruhindo ahatahiwe ni umujyi wa Kigali.

Yagize ati”Nkuko ari gahunda yatangijwe na Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango ndetse n’izindi nzego bwite za leta  nk’uruhare rwacu nk’abahanzi ntituzacogora kunganira leta mu bikorwa byiza nk’ibi kuko urubyiruko arirwo rwanda rw’ejo hazaza rw’igihugu.”

Iyi nshuro turishimira umusaruro  amanota Baby Style na Young Boy bakuye ku ishuri tukaba twarabageneye igihembo cyo kubakorera indirimbo ebyiri zifite n’amashusho zizashyirwa ahagaragara mbere yo gusubira ku ishuri.

Ndashimira ababyeyi babo banyorohereza mu bikenerwa bimfasha gushyigikira aba bahanzi.Ndashirmira itangazamakuru rimfasha kumenyekanisha aba bahanzi n’ibihangano byabo kuko bigeze ku rwego rushimishije.

Baby Style

Young Boy

Aba bahanzi nabo basangije celebzmagazine.com ko biteguye kubyaza ibiruhuko umusaruro dore ko ngo biteguye gususurutsa abazitabira ibitaramo biteganyijwe mu mujyi wa Kigali amataliki azashyirwa ahagaragar vuba.

INDIRIMBO YE IHERUTSE.

Abdou Bronze

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *