AVEGA AGAHOZO mu bukangurambaga bwo kwita ku bageze mu zabukuru

Umuryango AVEGA AGAHOZO ukomeje gukangurira Abanyarwanda kwita ku bageze mu zabukuru, cyane ko ari Umuryango w’abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi ufite abanyamuryango 19,000 barimo abarengaho gato kimwe cya kabiri bari hejuru y’imyaka 65 y’amavuko ari yo yitwa iy’abageze mu zabukuru.

Mu gihe Rwanda rwiteguye kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’abageze mu zabukuru kuri uyu wa Gatatu tariki ya 7 Ukwakira 2020, ubuyobozi bw’Umuryango AVEGA AGAHOZO buvuga ko ari ishimwe rikomeye ku Gihugu kuba abageze mu zabukuru bitabwaho by’umwihariko ndetse bakaba banashyirirwaho gahunda zitandukanye zo kubafasha.

Abanyamuryango ba AVEGA aho bari hose kimwe n’abandi Banyarwanda bageze mu zabukuru bitaweho, naho ababyeyi b’Intwaza 237 (ababyeyi b’incike za Jenoside yakorewe Abatutsi) batujwe mu nzu z’amasaziro bubakiwe na Unity Club Intwararumuri ku bufatanye n’Ikigega gitera inkunga abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (FARG).

Umuyobozi w’AVEGA AGAHOZO, Mukabayire Valerie, avuga ko ibyo bigaragaza uruhare rukomeye Leta y’u Rwanda igira mu kwita ku bageze mu za bukuru.

Yakomeje avuga ko iyo abageze mu za bukuru bitaweho bituma bumva batigunze kandi banezerewe, akavuga ko ubu ababyeyi b’Intwaza bemerewe neza mu nzu z’amasaziro batujwemo zizwi nk’Impinganzima kandi ko n’abandi bageze mu zabukuru bari mu miryango bitaweho.

Agira ati: “Iyo umuntu ageze mu zabukuru akabona ari mu buzima bubi yumva yihebye akigunga, ariko iyo agize abamuba hafi ubuzima burahinduka. Twe rero mu gihe nk’iki dushimira Igihugu cyacu kita ku Banyarwanda bageze mu zabukuru barimo n’abanyamuryango bacu aho bari hatandukanye, ariko noneho by’umwihariko n’abafatanyabikorwa batuba hafi mu mibereho y’ababyeyi b’Intwaza aho batuye mu Impinganzima.”

Valerie Mukabayire yegera abasheshakanguhe

Ku bijyanye n’imibereho y’ibihe by’icyorezo cya COVID-19 cyavuzweho kwibasira no kuzahaza abageze mu zabukuru, Mukabayire avuga ko nubwo cyatumye abakuze batabasha kwisanzura nkuko byari bisanzwe mu buryo bumwe cyangwa ubundi bigatuma bigunga, bakomeje kwirinda icyo cyorezo.

Agira ati “Muri iki gihe k’icyorezo cya Koronavirusi Isi yahuye na cyo, abanyamuryango aho bari bakangurirwa kubahiriza ingamba zo kwirinda kimwe n’abandi banyamuryango. Mu Impinganzima na ho bakomeza kwirinda nubwo mu bihe bya mbere wabonaga iki cyorezo k’ibateye kwigunga kubera kumva ko cyibasira abageze mu zabukuru, ariko bamaze kumenya kubana na cyo nk’uko natwe twese tubayeho.”

Abasheshe akanguhe bazakomeza kwiyongera

Hagendewe ku bikubiye mu kegeranyo k’imibereho y’abatuye Isi (world population prospects, 2019 revision), imibare igaragaza ko umwe mu bantu 11 ni ukuvuga 9% by’abatuye Isi babarirwa hejuru y’imyaka 65.

Iyi mibare ikomeza igaragaza ko mu 2050, umuntu umwe muri batandatu ni ukuvuga 16% by’abazaba batuye Isi bazaba bari hejuru y’iyo myaka. Ni mu gihe abagejeje mu myaka 80 bazikuba ishuro eshatu bave kuri miriyoni 143 babaruwe mu 2019, bagera kuri miriyoni 426 mu 2050.

Kwizihiza Umunzi Mpuzamahanga wahariwe abashesheakanguhe, bitanga amahirwe yo kongera gutekereza ku mubare munini w’abageze mu zabukuru baba bakeneye ubufasha bwihariye. Umuryango w’Abibumbye washyizeho uyu munsi umaze kubona ko hari impungenge z’uko abageze mu zabukuru batitabwaho nkuko bikwiye, uburenganzira bwabo ntibwubahirizwe.

Ubusanzwe ku rwego mpuzamahanga uwo munsi wizihizwa tariki ya 1 Ukwakira buri mwaka, ariko u Rwanda rwahisemo kuwizihiza ku ya 7 Ukwakira 2020.

Ku ruhande rw’Umuryango AVEGA AGAHOZO, uyu ni umwanya mwiza wo gushimira Leta y’u Rwanda, Unity Club Intwararumuri irangajwe imbere na Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame, Ikigega Gitera inkunga abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ( FARG) n’abandi bafatanyabikorwa bafite uruhare mu mibereho y’abanyamuryango.

Insanganyamatsiko yatanzwe n’Umuryango w’Abibumbye igira iti: “Guhangana n’ibyorezo, tubungabunga abageze mu zabukuru.” Naho iy’u Rwanda rwashyizeho igira iti: “Uruhare rw’umuryango mu guhangana n’ibyorezo, habungwabungwa abageze mu zabukuru.”

Kwizihiza uyu munsi byabanjirijwe n’icyumweru cyahariwe abageze mu zabukuru guhera ku wa 29 Ukwakira , cyakozwemo ibikorwa bitandukanye , bijyanye n’ubukangurambaga bwanyuze mu biganiro ku maradiyo na tereviziyo, bigamije kwibutsa uruhare rw’umuryango mu guhangana n’ibyorezo habungwabungwa abageze mu zabukuru.

Binyuze mu itangazamakuru, Abanyarwanda baributswa ibijyanye n’Umunsi Mpuzamahanga wahariwe abageze mu zabukuru n’uruhare rwabo mu gukumira ikwirakwira rya COVID-19.

Mu biganiro byatanzwe kandi harimo no kwibutsa ibijyanye na gahunda ya ‘Ejo Heza’ cyane ko irimo no kuzigamira izabukuru ku Banyarwanda.

Umunsi mpuzamahanga wahariwe abageze mu zabukuru washyizweho n’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye ku wa 14 Ukuboza 1990; wizihizwa ku ya 1 Ukwakira buri mwaka ku isi yose, ukaba waratangiye kwizihizwa ku rwego mpuzamahanga ku ya 1 Ukwakira 1991 ubu wizihijwe ku nshuro ya 29, mu gihe mu Rwanda ari ku nshuro ya 20.

Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *