Australia:Umuhanzikazi Trisha Noble yitabye Imana mbere ho gato ngo yizihize isabukuru

Umuhanzikazi Trisha Noble akaba n’umukinnyi wa filime yitwa “Star Wars” yitabye Imana mbere ho gato ngo yizihize isabukuru ye y’amavuko.

Image result for trisha noble

Umuhanzikazi akaba n’umukinnyi wa filime Trisha Noble, wagaragaye mu bice bibiri bya filime “Star Wars” yitabye Imana ku myaka 76 y’amavuko.

Daily Mail yatangaje ko yishwe n’uburwayi bwa Mesothelioma. Yitabye Imana ku wa 23 Mutarama 2021 mbere ho gato ngo yizihize isabukuru y’imyaka 77, ariko iby’urupfu rwe ntabwo byahise bimenyekana.

Image result for trisha noble

Trisha Noble ukomoka muri Australia yagaragaye mu bice bya ‘Star Wars’ birimo icyagiye hanze mu 2002 cyiswe “Star Wars: Episode II Attack of the Clones” n’icyo mu 2005 cyiswe “Star Wars: Episode III Revenge of the Sith.”

Yakinaga mu mazina ya Jobal Naberrie ari umubyeyi wa Natalie Portman wakinnye yitwa Padmé Amidala.

Amazina asanzwe ya Trisha Noble ni Patricia Ann Ruth Noble. Yavutse ku wa 3 Gashyantare 1944. Uretse kuba umukinnyi wa filime yari n’umuririmbyi.

 Image result for trisha noble

Shabani Chris

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *