Australia: Umuhanzi Ras Banamungu yasohoye umuzingo we yise “Revelation of Oneness”

Nyuma y’ aho indirimbo za Ras Banamungu n’ itsinda rye  The Det-n-ators International zikomeje gukundwa na benshi, amakuru agera kuri Celebzmagazine.com  yemeza ko umuzingo wazo yise “Revelation of Oneness” wasohotse kumugaragaro.

Iki gikorwa cyo gusohora album iriho indirimbo nka My Sunshine, Smiling Face of Australia ndetse na Revelation of Oneness kizakurikirana n’ ingendo uyu muhanzi ateganya kuzagirira hirya no hino ku isi.

Amakuru agera kuri Celebzmagazine.com yemeza ko umuhanzi w’ umunyarwanda ,Ras Banamungu akomeje gukundwa n’ abantu batari bake bakurikira ibikorwa bye byiganjemo kuvura abantu akoresheje  kubasetsa (thérapeute du rire professionnel) mu Rwanda ndetse no mu mahanga.

My Sunshine ni imwe mu ndirimbo za Ras Banamungu yiyandikiye yatumye anigarurira imitima ya benshi ikaba yaratunganyijwe na  Andrew Wright muri Forest Studio i Perth mu Burengerazuba bwa Australia afatanyije Alex Saltz ukorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika i New York.

Uyu muzingo  “Revelation of Oneness” ugizwe n’ indirimbo 10 zitanga umunezero kandi zinogeye amatwi zigamije gutumira no gusangira n’ abanyamuzika bose  amarangamutima meza ashingiye mu gushyira hamwe hagamijwe gusangira ibyishimo no gukira indwara zinyuranye.

Muri Revelation of Oneness, harimo na none umuraba w’ injyana ya reggae mu gihngano Halelujah gifatawa nk’ idirisha y’ urutsobe rwa  Sakwe Sakwe itanga ubuzima bunyuranye mu buvuzi bukoresheje inseko.

RAS BANAMUNGU & THE DET-N-ATORS INTERNATIONAL 'REVELATION OF ONENESS' SINGLE REVIEW - Around the Sound

Byumvikane ko iyi album nshya Ras Banamungu igereranywa ni umuriro ufite umubavu uhumura neza kandi igizwe n’ indirimbo zongerera nyir’ ukuzumva imbaraga z’ umutima.

Uretse kuba umuhanzi wabigeze umwuga ndetse umaze no kubona ibihembo mpuzamahanga bitandukanye, Ras Banamungu ni umwe mu bantu bakomeje guteza imbere gahunda  « Laughter Percussion » igamije kunezeza no gushimisha abantu akoresheje ishakwe mu bitaramo n’ amahugurwa bitandukanye.

2020 Artistic Vision, ndetse na 2020 X-POZE-ING  ni bimwe mu ibihembo bya muzika yo mu njyana ya  Reggae Ras Banamungu yagiye yegukana mu gihugu cya Australia.

Kanda hano urebe video nziza

Gaston Rwaka/Celebzmagazine.com




One thought on “Australia: Umuhanzi Ras Banamungu yasohoye umuzingo we yise “Revelation of Oneness”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *