(Audio)Iyumvire uko Samusure n’abaturanyi be bafashe abajura bikarangira bacitse imodoka y’umutekano

Umukinnyi wa Film  Kalisa Erneste  Samusure mu ntangiriro y’ukukwezi abajura bamuhengereye asinziriye bamwiba ibibarirwa mu magana,mu gihe gito yibwe iki cyumweru dusoje ngo babajura baramenyekana afatanyije n’abaturanyibe n’abayobozi babashyikiriza abashinzwe umutekano,gusa  atungurwa no kumva ko bamwe muri bo bacitse imodoka y’umutekano akabisanisha no kugabwa ruswa.

Image result for Samusure

N’ikiganiro Celebzmagazine.com twagiranye na Samusuri twifashishije telephone ngendanwa,uyu mugabo uzwiho udushya mu gukina Film,kuvugira inka n’ibindi bishingiye kumuco,yemeje ko mu ntangiriro z’Ugushyingo 2017 yatewe n’abajura mu ijoro aryamye barafungura bamwiba ibibarirwa mu magana.

Mu gihe gito afatanyije n’abaturanyi be n’ubuyobozi bw’umudugudu ngo baje gufata aba bajura babashyikiriza inzego z’umutekano mu kagari gusa ngo aza gutungurwa no kumva ko bamwe muri bo bamaze gucika imodoka y’umutekano akaba ashimangira ko baba baratanze ruswa bagacikishwa.

Ati”Abajura baje ku italiki yambere uku kwezi baza mu masaha ya sacyenda z’ijoro ndyamye bica urugi bantwara imeza,gitari,isaha yo munzu,amashuka n’ibindi.Mu minsi mike nibwo basubiranyemo bashinjanya kunyiba nuko niyambaza abaturanyi n’ubuyobozi turasaka tubasangana byabintu banyibye.Nyuma yo gufungirwa ku kagari baje kubajyana kuri station ya Police naje kubwirwa ko bacitse imodoka y’umutekano n’uko mpera mugihirahiro.”

Kanda hano wiyumvire uko Samusure yibasiwe n’abajura

Samusuri watangiye kwiyubaka bushya nyuma yo kwibwa, yemeza ko aba bajura baba baratanze ruswa bagacikishwa nubwo ntabimennyetso ariko nanone akaba atabaza ababishinzwe ngo bamurenganure.Uyu muhanzi yibasiwe n’abajura mu gihe n’ubundi yarahetse kwibasirwa n’abataramenyekana bamutera ibuye ry’umutwe.Si Samusure gusa wibasiwe n’abajura kuko n’inshuti ye Senderi nawe yaraherutse kwibwa bakamusiga imbokoboko byanatumye ahita yimuka i Nyamirambo yimukira i Gikondo.

Abdou Bronze-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *