(Audio) Iyumvire Senderi udatewe ipfunwe no gucurangira igiceri cy’ijana ngo ifaranga n’ifaranga ntakurisubiza inyuma

Mu gihe gito hasakaye amakuru y’igitaramo Senderi International Hit aherutse gukorera mu karere ka Rutsiro kwinjira ari igiceri cy’ijana bigatangaza benshi,aya makuru yayahamirije Celebzmagazine.com yongeraho ko bidakwiye gutungura bamwe ati”Ifaranga n’ifaranga ntakurisubiza inyuma.”

Related image

Senderi wahamirije Celebzmagazine.com ko ntafaranga rikwiye gusubizwa inyuma,mu bitwenge byinshi yatunguwe n’abamutunze intoki ngo yakoze amahano. Ati“Ni igitaramo cyiza mperuka gukorera abafana banjye baba banjyanye nagahunga zanjye nabo baba bashyigikiye ibyiza by’igihugu cyacu ,no muri duke dufite tugasangira iyo bafite igiceri cy’ijana ndayakorera sinyasubiza inyuma.Numvise bamwe bumva ko naririmbiye ijana birantungura ntabwo nabasubiza inyuma nibyo numvise byasekeje abantu ariko ifaranga n’ifaranga ntiwaritoragura mu muhanda ngendana n’umufuka w’abafana banjye.”

Image result for Senderi Hit 2017

Senderi ashimangiye aya makuru nyuma y’inkuru twaherukaga kubagezaho http://celebzmagazine.com/senderi-yaciye-agahigo-akora-igitaramo-kwinjira-ari-igiceri-cyijana-ubwinshi-bwaabacyitabiriye-hazamo-nabiga-kugenda/abenshi bakabimugayira ko ari ukwisuzuguza.

Kanda hano wumve Senderi yemeza ko atazabura gukorera igiceri cy’ijana kandi bigoranye kukibona

Uyu muhanzi ukunzwe cyane aya makuru agiye ahagaragara nyuma yo gutaramira nanone abatuye i Butaro ndetse akanabakangurira gukoresha udukingirizo,mu gihe gito abasuye abenshi bagaragarije Celebzmagazine.com ko udukingirizo yabasigiye twashize bakaba bamusaba ubutabazi ngo yongere abakorere ubuvugizi.

Image result for Senderi Hit 2017

Senderi International Hit ni umwe mu bahanzi bakunzwe mu Rwanda ahanini bitewe n’udushya adasiba kugaragaza bikaba akarusho mu gusabana n’abakunzi be hirya no hino mu gihugu muri gahunda yatangije yo gushyikirana n’abafana be.

Abdou Bronze-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *