Auddy Kelly yerekeje muri Pologne gukomeza amasomo ye ashaka PhD

Umuririmbyi Audace Munyangango umenyerewe mu muziki nka Auddy Kelly yatangaje ko Anita Pendo ariwe ugiye kumuhagararira mu bikorwa by’umuziki, nyuma yaho agiye gukomereza amasomo ye muri Pologne.

Auddy Kelly wari usanzwe afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza, mu bijyanye n’ubucuruzi yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’Icungamutungo ryahoze i Gikondo, amaze icyumweru agiye gukarishya ubwenge.

Umuhanzi Auddy Kelly yavuye imuzi iby'urukundo rwe na Jody Phibi | celebz  Magazine

Uyu musore wagiye gushaka PhD mu ishami ry’ubukungu n’ibaruramari muri Warsaw University of Business, avuga ko yatekereje kuba Anita Pendo yaba amureberera inyungu mu muziki mu gihe adahari kuko bigeze gukorana agitangira umuziki.

Yakomeje avuga ko abakunzi b’umuziki badakwiriye kugira ikibazo cy’uko agiye guhagarika umuziki, kuko ariyo mpamvu yahisemo kuba afashwa na Anita Pendo.

Uyu muhanzi ubusanzwe uririmba indirimbo ziganjemo iz’urukundo, aherutse gushyira hanze indirimbo zihimbaza Imana zirimo iyo mu gitabo yitwa ‘Imvura’ yafatanyije na Jody Phibi, Umuvandimwe yo mu gitabo yasubiyemo abisabwe na nyina, ‘Igitangaza’, ‘Reka nkubyinire’, na ‘Arakomeye’. Yakoze n’izindi nyuma zirimo iyo yise ‘Kubi’.

Auddy Kelly uzwi cyane mu ndirimbo ’Ndakwitegereza’, yakoze izindi zirimo iyitwa ‘Sinzagutererana’ yakoranye na Jody Phibi byigeze no kuvugwa ko bakundana, ‘Ubyumve’, ‘Sinkakubure’ n’izindi zitandukanye.

Akzuba Cynthia

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *