Auddy Kelly yahawe impamyabumenyi  ya Masters ngo ntazasezera umuziki

Ni ibyishimo n’umunezero kuri Auddy Kelly,umuryango we n’abafana ibihangano bye.Yahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza ‘Masters’ mu birori bikomeye byabereye muri Kenya.

Ibirori byo gutanga izi mpamyabumenyi ku banyeshuri ba Mount Kenya University barimo na Auddy Kelly wakurikiranye amasomo ya Finance & Accounting, byabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 7 Ukuboza 2018.

Auddy Kelly  yemeza ko afite ishimwe rikomeye ku bamubaye hafi muri uru rugendo by’umwihariko ahereye ku muryango we wabimufashijemo, inshuti biganye, abakunzi be mu muziki n’itangazamakuru ryagiye rimufasha no mu gihe yabaga ahugiye mu masomo.

Yavuze ko iyi ari imwe mu ntambwe zikomeye mu buzima bwe zimugaragariza ko Imana imufiteho umugambi mwiza kandi hari byinshi imuhishiye.

Yagize ati “Umva nabyakiriye neza cyane ni umunsi udasanzwe, ni umunsi nari ntegereje ni ukuri ndishimye Imana ihabwe icyubahiro amarangamutima yo n’ibyishimo rwose ndanezerewe cyane.”

Yongeyeho ati “Icyo nababwira [abakunzi be mu muziki] ni uko mbahishiye ibyiza byinshi…”

Auddy Kelly avuga ko iyi mpamyabumenyi mu byo azayikoreshamo harimo no kuba yagera ku kazi keza ariko ngo ntazirengagiza n’umuziki. Yagize ati “Icya mbere ni akazi umuziki na wo ukaza aho hafi, kuko ni impano y’Imana ntagomba gupfa kureka cyangwa ngo ntenguhe abakunda umuziki nkora.”

Auddy Kelly yari yahagurutse i Kigali ku wa Kabiri, tariki ya 4 Ukuboza 2018 atwawe na RwandAir imwerekeza muri Kenya ahabereye uwo muhango wa Mount Kenya University.

Byari ibyishimo bikomeye kuri Auddy Kelly na bagenzi be
Uyu musore uri mu byishimo bikomeye byo kurangiza icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu ishami ry’Ibaruramari n’Icungamutungo (Accounting & Finance) yahawe iy’icyiciro cya Kabiri cya ku wa 30 Nyakanga 2015, icyo gihe bwo yigaga mu Ishami ry’Imenyekanishabikorwa (Marketing) muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya CBE.

Auddy Kelly azwi cyane mu ndirimbo ’Ndakwitegereza’, yakoze izindi zirimo iyitwa ‘Sinzagutererana’ yakoranye na Jody, ‘Ubyumve’, ‘Sinkakubure’ n’izindi zitandukanye.

Auddy Kelly ni umwe mu banyeshuri ba Mount Kenya baherewe impamyabumenyi mu birori bikomeye byabereye i Nairobi

Auddy Kelly yavuze ko afite ishimwe rikomeye ku bamubaye hafi muri uru rugendo

Uyu musore ari mu byishimo bikomeye byo kurangiza icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu ishami ry’Ibaruramari n’Icungamutungo (Accounting & Finance)

Abarangije bose bagaragazaga akanyamuneza

Ibi birori byahujwe no kwishimira ibihe by’iminsi mikuru byegereje

S/ISIMBI




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *