Asinah yakomoje ku mukobwa wamutereye icyuma mu kabari

Umuhanzikazi Asinah yatangaje ko umukobwa wamukomerekeje akoresheje icyuma mu kabari atamuzi, uretse ko yagiye avuga ko yamutwaye umugabo

Mu minsi ishize ni bwo umuhanzikazi nyarwanda, Asinah yacyebeshejwe icyuma n’umukobwa bahuriye mu kabiri kamwe hano i Kigali(People Club).

Yagize atiumuntu yarankomerekeje simuzi, ntacyo nari navuganye na we, sinari nasangiye na we, nagiye kubona mbona umuntu anshinze icyuma mu itama. Icya mbere nakubwiye ko uwo muntu wankubise icyuma ntamuzi, ni ubwa mbere nari mubonye, ako kanya sinabashije kumumenya kuko nahise ngira isereri sinabasha kumubona mu maso ariko hari abamubonye, bananyoherereje amafoto ye nsanga nta na hantu muzi, uretse kuvuga ngo twapfaga umugabo, n’uwo mugabo ntawuhari nta n’uwo napfa na we.”




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *