Ashotora benshi kubera ikimero cye, Rihanna ubu afite imyaka 33 ariko ntiwabimenya-Video

Robyn Rihanna Fenty wamenyekanye cyane mu muziki nka Rihanna ari mu bakobwa bakurura abantu benshi bitewe n’ikimero cye nuko ateye bikamugira icyamamare ku mbuga nkoranyambaga.

Rihanna ni umuririmbyi, umukinnyi wa filime, umuderi, n’umucuruzi. Rihanna yavukiye muri Saint Michael akurira i Bridgetown, muri Barbados ikirwa cyo mu burasirazuba bwa Karayibe kikaba igihugu cyigenga cy’Ubwongereza kibarizwa mu muryango wa Commonwealth bivuga icyongereza.

Rihanna umubonye agira ngo ni umukobwa ukiri muto kandi siko bimeze ubu amaze kugira imyaka 33

Bwa mbere impano ye yo kuririmba yavumbuwe na producer w’umunyamerika witwa Evan Rogers wamutumiye muri Amerika gufata amajwi icyo gihe hagikoreshwa za Kaseti.

Rihanna w’imyaka wavutse tariki ya 20 Gashyantare 1988 ubu afite imyaka 33 iyo umubonye ugira ngo ni umukobwa wi’imyaka 20 hafi aho kubera uburyo yiyitaho ndetse umuntu ntuyakwirengagiza amafranga yaba afite dore ko ari na menshi abarirwa muri miliyoni 600 z’Amadorali ya Amerika ni hafi miliyari 600 z’Amanyarwanda.

Uyu muhanzikazi uretse kuba aririmba byatumye amenyekana ni umukobwa ugira igikundiro kuko yagiye avugwaho gukundwa n’ibyamamare bifite amazina akomeye nka Chris Brown wari waramukunze ariko bikaza kurangira nabi bitewe no kurwana byaturutse kukutumvikana hagati yabo ubwo bari basohotse.

Rihanna ari mu banyamideli bakomeye ku Isi biturutse ku miterere ye

Rihanna akurikirwa n’abantu bangana na miliyoni 102.3 kuri Twitter naho kuri Instagram agakurikirwa n’abantu barenga miliyoni 97.2, mugihe ku rubuga rwa Facebook akurikirwa n’abantu miliyoni 99. Akaba ari mu bantu bakurikirwa cyane ku Isi kubera ibikorwa bye birimo kumurika imideli n’ubwiza bwe.

Icyamamare Rihanna ari mu bakunze kugaragaza ubuzima bwe abinyujije ku mubuga nkoranyambaga

REBA HANO VIDEO ZACU

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *