As Kigali yemerewe gusubukura imyitozo muri iki gihe cya COVID-19

Ikipe ya As Kigali ihagarariye u Rwanda mu marushanwa Nyafurika ya CAF Confederations Cup yemerewe gusubukura imyitozo kugirango izitware neza muri iyo mikino umwaka 2021-2022.

Ni imikino yo gushaka itike yo kurenga amatsinda agomba gutangira mu kwezi gutaha tariki ya 10 Nzeri 2021, mu gihe imikino yo kurenga ayo matsinda azatangira mu mwaka utaha mu kwezi kwa Gashyantare.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda babinyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo bavuze ikipe ya As Kigali ikwiriye gusubukura imyitozo mu kwitegura neza imikino ya CAF Confederations Cup.

Ati ’’Mu rwego rwo kwitegura igikombe cya CAF Confederation Cup As Kigali bahawe uruhushya rwo gukomeza imyitozo muri iyi Covid nshya. Iyi kipe yasabwe gukurikiza amabwiriza ya FERWAFA bakina ariko bakoresheje cyane ibikoresho byemewe.’’

Iyi kipe ihawe uburenganzira bwo gusubukura imyitozo nyuma yaho Minisiteri ya Siporo ishizeho hanze amabwiriza agenga isubukurwa ry’ibikorwa bya Siporo n’imikino hirindwa COVID-19.

Muri Gashyantare uyu mwaka AS Kigali iherutse yasezerewe muri CAF Confederations Cup itarenze amatsinda, ni nyuma yo kunganya na CS Sfaxien 1-1 i Kigali, bakaba barasezerewe ku giteranyo cy’ibitego 5-2.

Igikombe cya CAF Confederations Cup giherutse kwegukanwa n’ikipe ya Raj Casablanca yo mu gihugu cya Marocco itsinze ikipe ya Jeunesse Sportive de Kabylie ibitego 2-1.

As Kigali yemerewe gusubukura imyitozo muri iki gihe cya COVID-19

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *