AS Kigali yamaze kugura abakinnyi 3 bakomeye b’abanyarwanda barimo Haruna Niyonzima

Ikipe ya AS Kigali yamaze kumvikana n’abakinnyi 3 bakomeye b’abanyarwanda barimo na kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi, Haruna Niyonzima, umunyezamu Ndayishimiye Eric Bakame na myugariro Michel Rusheshangoga.

Amamkuru mashya yemeza ko aba bakinnyi uko ari batatu bemeye gukinira ikipe ya AS Kigali mu rwego rwo kuyifasha mu mikino nyafurika ya CAF Confederrations Cup ubundi bakaba babona uburyo bwo kongera gusohoka bakajya gukina hanze y’u Rwanda.

Haruna Niyonzima watandukanye n’ikipe ya Simba SC yo muri Tanzania, ubwo twandikaga iyi nkuru yari kumwe n’abayobozi b’ikipe ya AS Kigali aho yahise ashyira umukono ku masezerano yo gukinira iyi kipe.

Umunyezamu Bakame wari mu biganiro na Police FC, bivugwa ibiganiro bitagenze neza akaba ari yo mpamvu yahise yerekeza muri AS Kigali arasinya ahita anerekanwa muri iyi kipe.

Rusheshangoga Michel ni we wasaga nahakirimo ikibazo nk’uko umwe mu bayobozi b’iyi kipe yabibwiye Isimbi ariko na we akaba yamaze gusinyira AS Kigali.

Haruna akaba asinyiye AS Kigali nyuma yo gutandukana Simba SC, Bakame we yatandukanye na AFC Leopards yo muri Kenya mu gihe Michel Rusheshangoya yari yasezerewe na APR FC.

Haruna (ibumoso), Bakame(ikurikiyeho), Michel(wa kabiri uvuye iburyo) na Christian wakinaga muri Marines(iburyo) bose bamaze kwerekeza muri AS Kigali




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *